Perezida wa Angola João Lourenço yageze mu Rwanda munama igamije kugarira umubano hagati y’u Rwanda na Uganda
Perezida wa Angola João Lourenço yaraye asesekaye i Kigali aho yaje kwitabira inama igamije kugarura umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda.
Ni inama itagenyijwe kuba kuri uyu wa Gtanu tariki ya 21 Gashyantare 2020, ikaba igomba kubera ku mupaka wa Gatuna uhuza ibi bihugu byombi.
Biteganyijwe ko iyo nama ihuza abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda ndetse n’abakuru b’ibihugu bya Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’abahuza b’impande zombi.
Iyi nama ije ikurikira iya Komisiyo yashyizweho ihuriweho n’u Rwanda na Uganda, yabereye i Kigali ku wa gatanu tariki 14 Gashyantare 2020, igamije kugenzura iyubahirizwa ry’imyanzuro yashyizweho umukono n’impande zombi. No gutegura inama y’abakuru b’ibihugu iba kuri uyu wa gatanu.
Ibyo biganiro byari byitabiriwe n’itsinda ry’abayobozi baturutse muri Uganda barangajwe imbere na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa.
Itsinda ry’abayobozi mu Rwanda ryo ryari riyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, ibyo biganiro bikaba byarimo kandi n’abahuza baturutse mu bihugu bya Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.