Amakuru ashushye

Perezida wa Amerika Donald Trump yatangiye kutumvikana na FBI

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, yanenze n’uburakari bwinshi ibiro bishinzwe iperereza imbere mu gihugu, FBI.

Akoresheje urubuga rwa Twitter, Trump yavuze ko isura y’urwo rwego yanduye cyane ku buryo ari bwo bwa mbere bibaye mu mateka yarwo mugihe FBI yamaze cyose ikorera muri Amerika.

Yahakanye kandi ko atasabye James Comey , yirukanye ku buyobozi bwa FBI , guhagarika iperereza kuri Michael Flynn wari umujyanama we mu rwego rw’umutekano.

Trump yirukanye Flynn kuri uwo mwanya kubera kubeshya FBI ku birebana no kuba yaravuganye n’abayobozi b’Uburusiya mu gihe cy’amatora doreko bakunze gushinja Uburisiya gufasha Trump kugirango atsinde amatora.

Donald Trump yongeye kotswa igitutu ku birebana n’ibyo yari azi cyangwa se yavuze ku barusiya Flynn yavuganye nabo.

Trump asa nkaho yahinduye ibyo yavuze mbere mu butumwa bwa Twitter ubwo yasaga nkuvuga ko yari azi ko Bwana Flynn yabeshye FBI.

Abanenga Trump baramushinja kuba yarabangamiye ubucamanza igihe yasabaga James Comey kudakurikirana Michael Flynn.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger