Perezida wa Afurika y’Epfo yasanzwemo COVID19
Mu gihe igihugu cya Afurika y’Epfo gikomeje guhangana n’ubwandu bushya bwa Coronavirus biswe ‘Omicron’ bukomeje guteza impungenge hirya no hino ku Isi.
Kuri ubu taliki ya 13 Ukuboza, nibwo hazindutse amakuru avuga ko Pereza w’ iki gihugu Matamela Cyril Ramaphosa yasanzwemo ubwandu bushya bw’ icyorezo cya corona virus.
Mu minsi yashize Perezida wa gatanu wa Afurika y’Epfo ,Ramaphosa aherutse kumvikana anenga ibihugu bimwe n bimwe byanga kwakira cyangwa byahagaritse ingendo z’abava n’abajya muri Afurika y’Epfo.
Kuri ubu Perezida Ramaphosa wagiye ku ntebe y’umukuru w’igihugu mu 2018 yamaze kwishyira mu kato i Capetown aho arimo gushyikirizwa imiti ndetse akomeza no kwitabwaho.
Perezida Cyril Ramaphosa yatangiye kugira ikibazo akorora cyane ku munsi w’ejo hashize nimugoroba ku wa 12 Ukuboza, ubwo yaravuye mu muhango wo kwibuka umwe mubayoboye Afrika y’ Epfo , F W de Flerk.
Uyu muperezida w’ imyaka 69 wari warakingiwe inkingo ebyiri za COVID19 arimo kwitabwaho byihariye n’ abanganga ba gisirikare cy’ Afrika y’epfo.
Ishingano ze kuri ubu zahawe umuhagarariye David Mabuza kuzageza mu Cyumweru gitaha.
Kugeza ubu nta makuru aratangazwa niba Perezida Ramaphosa yaba yaranduye ubwoko bushya bwa corona virusi bwagaragaye bwa mbere muri Afurika y’Epfo buzwi nka Omicron.
Gusa mu Cyumweru gishize, bamwe mu bajyanye na Perezida Ramaphosa mu nama mu Burengerazuba bw’ Afurika basanzwemo ubwandu bushya bwa coronavirus abo Bose ubayisanzwemo bahise bagaruka muri Afurika y’ Epfo.
Hagati aho Perezida n’ abo bari kumwe bahagurutse muri Senegal ku wa Gatatu w’ Icyumweru gushize, 08 Ukuboza, bari bamaze gupimwa basanga nta bwandu bafite.
Nyuma yaho ibiro bya Perezida y’ Afurika y’Epfo bitangaza ko hongeye kubaho gupimwa bageze i Johannesburg basanga nta bwandu bwa coronavirus bafite.
Inzego z’ubuzima muri kiriya gihugu zagiriye inama abantu bose bahuye na Ramaphosa kwipimisha coronavirus bakamenya uko bahagaze hakiri kare ibintu bitarakomera.