AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Uhuru Kenyatta yangije imodoka n’ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 13.1 Frw

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta ku mugaragaro yangije imodoka zisaga 149 n’ibindi bicuruzwa bifite agaciro ka Billioni 1.5 z’amashilingi ibi byose byafashwe byinjiye mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

Perezida Kenyatta abicishije kurubuga rwa Twitter yatangaje ko ibi bicuruzwa byangijwe  birimo ibiribwa, imiti n’ibindi, hakiyongeraho n’imodoka 149 zifite agaciro karenga miliyoni Sh71  ni ukuvuga miliyoni 621.4 Frw.

Iki gikorwa cyabereye mu kibanza cyy’uruganda rukora Isima rwa East African Portland Cement , ibindi byangijwe birimo  imifuka 124 y’isukari, imifuka 188 y’umuceli, amavuta yo guteka imitobe, ibikoresho by’ikoranabuhanga by’ibyiganano, ibikoresho by’ubwubatsi, imiti yarangije igihe n’itujuje ubuzirangenge, ibikoresho byo muri za laboratwari n’ibindi bya miliyoni zirenga Shs165  ni ukuva ushyize mu manyarwanda bifata miliyari 1.4Frw.

Mbere y’uko iki gikorwa nyirizina kiba Perezida Kenyatta yabanje gutanga ubutumwa ku bayobozi bihishe inyuma ya za ruswa muri iki gihugu n’ubucuruzi butemewe kimwe ndetse n’ibindi bigira ingaruka mbi k’ubukungu bw’igihugu.

“Igihe kirageze ngo ngo ibintu bihagarare. Ntabwo twakomeza kwemerera abantu b’ibisambo kwangiza imirimo y’urubyiruko rwacu no gupfusha ubusa imbaraga z’abahinzi bacu binyuze mu gutumiza ibintu mu mahanga mu buryo budakurikije amategeko.”

Perezida Kenyatta yavuze ko ibyo bicuruzwa bigomba kujya byangizwa hagamijwe guhangana n’abayobozi barya ruswa ndetse umuyobozi uguye mucyaha cyo kurya ruswa kubaga akifasha.

Perezida Kenyatta uherutse muri Amerika aho yagiranye ibiganiro na Trump ndetse no mu minsi ishize akaba yaragiranye ibiganiro na minisitiri w’intebe w’ubwongereza Theresa May wari ufite uruzinduko ku mugabane wa Afurika, Kuri ubu biravugwa ko agiye kwerekeza mu Bushinwa.

Perezida Kenyatta avuga ko yatangiye intambara yo gukiza akazi uruubyiruko rubura betewe mu gutumiza ibintu mu mahanga mu buryo budakurikije amategeko.
Perezida Kenyatta yerekwa ibikoresho by’ubwubatsi byinjiye mu gihugu mu buryo bwa magendu
Imodoka zisaga 149 zafashwe mu mukwabu w’ibicuruzwa bitemewe zangijwe
Perezida Kenyatta mu muhuro n’abayobizi abagira inama yo kureka kurya ruswa kuko yiteguye guhangana nabarya ruswa n’ibindi byaha bimunga ubukungu bw’igihugu
Perezida Kenyatta akongeza umuriro mu makarito y’ibicuruzwa byafashwe bitujuje ubuzirangenge n’ibyafashwe muri magendu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger