Perezida Tshisekedi yemeje ibyo agiye gukorera M23 vuba cyane
Perezida Tshisekedi yatangarije umuryango w’AbanyeCongo baba mu Bubiligi ko intambara ingabo ze zihanganyemo na M23 bazayitsinda byanze bikunze ndetse hatitawe ku kiguzi bizatwara.
Uyu mukuru w’igihugu yongeye gushimangira “ubushake bwe busesuye bwo kurengera ubusugire bw’igihugu” ubwo yaganiraga n’aba badiaspora ba RDC.
Yagize ati: “Ndabizeza ko tuzatsinda iyi ntambara uko byagenda kose.”
Usibye iki kibazo cyo burasirazuba bw’igihugu, Perezida Félix Tshisekedi yavuze ku bintu bitandatu by’ibanze bimuraje ishinga muri manda ye ya kabiri ndetse na gahunda y’iterambere ry’ibanze azageza ku turere 145.
Nyuma y’ibisasu byatewe muri iki gitondo mu nkambi ya Mugunga y’abimuwe kubera intambara,iri hafi ya Goma,bigahitana benshi mu baturage be, umukuru w’igihugu Félix Tshisekedi yahisemo kugaruka igitaraganya mu gihugu muri iyi weekend.
Perezida Tshisekedi amaze iminsi i Burayi abwira amahanga ko ingabo z’u Rwanda zamuteye zitwaje umutwe wa M23 gusa u Rwanda rwahakanye kenshi ibi birego.