Perezida Tshisekedi yatangiye no gushyira Kabila mu majwi
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yongeye gutangaza ko Joseph Kabila wamubanjirije ku butegetsi afasha umutwe witwaje intwaro wa M23.
Muri Kanama 2024, Tshisekedi yavuze ko Kabila ari inyuma y’ukwihuza kw’ihuriro AFC ry’imitwe ya politiki iyobowe na Corneille Nangaa n’abarwanyi ba M23.
Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Top Congo, Tshisekedi yavuze ko impamvu Kabila atitabiriye amatora yo mu Ukuboza 2024, ari uko yari ahugiye mu bikorwa bya AFC.
Uyu Mukuru w’Igihugu yagize ati “Joseph Kabila we ntitumuvuge. We rwose yanze kwitabira amatora ndetse ari gutegura kurwanya Leta kuko AFC ni we.”
Ubwo Tshisekedi yari mu nama mpuzamahanga y’umutekano i Munich mu Budage ku wa 14 Gashyantare 2025, yasubiyemo ko Kabila yagiye mu buhungiro kubera ko atera inkunga M23.
Ati “Rwose ntabwo nemera ko abafashe intwaro, bakwifatanya n’u Rwanda muri iki gikorwa kirwanya Repubulika babifitiye uburenganzira. Abaterankunga ba nyabo barihishe. Umuterankunga wa nyawe ni uwo nasimbuye, ni Joseph Kabila. Ariko ntabyemera, ntiyirengera ibikorwa bye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ishyaka PPRD rya Kabila, Ferdinand Kambere, yamaganye ikirego cya Tshisekedi, agaragaza ko ibyo yavuze ari ikimenyetso cy’uko yananiwe gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.
Yagize ati “Bwana Mukuru w’Igihugu, iyo ushinja Joseph Kabila, uba utakaza gushyigikirwa kose kw’igihugu mu gihe usaba ubufatanye mu kurwanya iyi ntambara y’ubushotoranyi.”
Kambere yagaragaje ko yatunguwe n’uko Tshisekedi yatangiye ashinja u Rwanda gutera RDC, akaba ageze n’aho avuga ko ahanganye na Kabila.
Ati “Mbese iyi ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC ntabwo ikiri ubushotoranyi bw’u Rwanda kuri RDC, hubwo iri hagati ye [Tshisekedi] n’uwo yasimbuye?”
Mu mwaka ushize, urugo rwa Kabila ruherereye i Kinshasa rwatewe kenshi n’abashinzwe umutekano, bagerageza gusenya igipangu cyarwo kugira ngo hanyuzwe umuhanda.
Urubyiruko rushamikiye ku ishyaka UDPS rya Tshisekedi rwiyise Force du Progrès na rwo rwateye uru rugo, rusubizwa inyuma n’abarinzi barwo. Umugore wa Kabila, Olive Lembe, yashinje ubutegetsi kuba inyuma y’uru rugomo, agaragaza ko bushaka kwangaza umuryango we.