AmakuruPolitiki

Perezida Tshisekedi yasuzuguye ingabo z’u Rwanda avuga uko azibona imbere ya FARDC

Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo akaba n’Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’iki gihugu, Félix Tshisekedi, aremeza ko ingabo z’u Rwanda (RDF) zidateye ubwoba ku buryo zabakanga.

Mu kiganiro yagiranye n’Umuvugizi we, Tina Salama, cyatambutse kuri televiziyo na radiyo by’igihugu, Tshisekedi yasubiyemo ko ingabo z’u Rwanda zagabye igitero kuri RDC, ngo zibinyujije mu mutwe witwaje intwaro wa M23.

Tshsekedi kandi yavuze ko ingabo za RDC zagaragaje intege nke imbere y’umwanzi yita RDF, kandi ngo si uko azirusha imbaraga, ahubwo yazifatiranyije n’aho yabonye intege nke.

Yagize ati: “Ingabo z’u Rwanda zabyaje umusaruro gusa intege nke zacu. Si uko zikomeye kuturusha, si uko zishirutse ubwoba kuturusha na gato. Ni ukubera ko ahubwo ingabo zacu ziri mu masezerano avangavanze yorohereje umwanzi kwinjira iwacu.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko intambara ya RDC n’u Rwanda ishoboka ariko ikaba amahitamo ya nyuma, mu gihe uburyo bwashyizweho bwo gukemura amakimbirane y’impande zombi butagira icyo bugeraho. Ngo ategereje ko amahanga arufatira ibihano.

Ariko Leta y’u Rwanda yo ihakana gutera RDC no gufasha M23, ahubwo igasaba amahanga gushyira igitutu ku bategetsi b’iki gihugu cy’abaturanyi kubera ko ibushinja gukorana n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger