AmakuruPolitiki

Perezida Tshisekedi yashyizeho umuyobozi mushya w’igisirikare witezweho byinshi mu rugamba

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix-Antoine Tshisekedi, yaraye ahaye inshingano nshya général Christian Thiwewe Songesha, Amugira umuyobozi w’igisirikare cy’igihugu FARDC.

N’icyemezo cyamenyeshejwe abenegihugu binyuze mu itangazo ryasomewe kuri Terevisiyo y’Igihugu RTNC.

Général Christian Thiwewe asimbuye kuri uyu mwanya Général Célestin Mbala Munsense wawugiyeho kuva muri 2018.

Perezida wa Congo kandi yashyizeho undi musirikare mukuru ushinzwe ingabo zimurinda,ariwe Général-major, Ephraïm Kabi Kiriza.

Général-major Christian Tshiwewe Songesha yavutse kuwa 27 ukwakira 1968 i Lubumbashi, ahanzwi nk’intara ya Haut-Katanga kuri ubu.

Mu 1998, yari mu ba ofisiye bigeye muri Soudan nyuma y’urupfu rwa Mobutu. mu 1999 kugeza muri 2000, yakurikiye andi masomo ya Gikomando ahitwa Likasi.

Gushyiraho inzego nkuru za Gisirikare muri Congo, bije nyuama y’aho bamwe mu basirikare bakuru muri FARDC bagaragayeho amakosa ashingiye ku kumena amabanga y’igisirikare cy’igihugu no gushinjwa gukorana n’abarwanya Leta iriho.

DR Congo yakunze gushinjwa kugira igisirikare kidakora kinyamwuga, kubera bamwe mu bayobozi bacyo bagiye bagaragaza integer nke cyane iyo bahangana n’imitwe yitwaje intwaro yazengereje uburasirazuba bwa Congo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger