AmakuruPolitiki

Perezida Tshisekedi yakomoje ku mubako wa DRC n’u Rwand mu nama ya ECCAS

Perezida wa Repubulika iharanira Domokarasi ya Congo Felix Tshisekedi,yavuze ku mubano w’igihugu cye n’u Rwanda ubwo bari mu nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ubukungu w’Akarere ka Afurika yo Hagati.

Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yavuze ko yifuza ko umubano w’Igihugu cye n’u Rwanda wongera kuba nta makemwa.

Muri iyo nama ya 21 y’uyu muryango yabereye i Kinshasa kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga,yayobowe na Perezida Félix Tshisekedi, yitabiriwe n’abakuru b’Ibihugu barimo uwa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra n’uwa Chad, Lt Gen Mahamat Idriss Déby Itno, uwa São Tomé&Principe, Carlos Vila Nova mu gihe Perezida Kagame Paul w’u Rwanda yahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

Iyi nama yigaga ku bijyanye n’ubukungu n’umutekano mu bihugu bigize uyu Muryango w’Ubukungu bwa Afurika yo hagati (CEEAC-ECCAS).

Perezida Félix Tshisekedi, ubwo yagarukaga ku mubano w’Igihugu cye n’u Rwanda, yavuze ko ibibazo biri hagati y’ibi Bihugu byombi, we ubwe yabifatiye umwanya akabikurikira, ariko ko hari ubushake bwo kuba byakemuka.

Yagize ati “Hanyuma ku mwuka uri hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo nk’Igihugu cyanjye n’Igihugu cy’abaturanyi cy’u Rwanda, ni umwuka nakurikiranye ku giti cyanjye kandi ndifuza ko ibintu bisubira mu buryo, mfite ubushake ndetse twese turabyifuza.”

Iyi nama iteranye mu gihe umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo urimo igitotsi cyazamuwe n’ibirego impande zombi zishinjanya nko kuba DRC ivuga ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23, u Rwanda na rwo rukavuga ko Congo ifasha FDLR.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger