AmakuruPolitiki

Perezida Tshisekedi n’inshutinye magara Ndayishimiye w’u Burundi bariguhuza umugambi mubisha

Ubutegetsi bwaRepubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ubw’u Burundi, buyobowe na Perezida Félix Tshisekedi na Evariste Ndayishimiye, bufite umugambi mubisha wo kurimbura bumwe mu bwoko bw’Abanyecongo mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’umutwe wa M23 mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu Gatatu tariki 22 Mutarama 2025, rivuga ko mu gushyira mu bikorwa uyu mugambi mubisha wa Tshisekedi na Ndayishimiye, ubutegetsi bwabo bwihuje mu bikorwa bya gisirikare bigizwe na FARDC, igisirikare cy’u Burundi, umutwe wa Wazalendo, abacancuro b’Abanyaburayi, ndetse n’umutwe wa FDLR.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23/AFC, Lawrence Kanyuka rigira riti “Iri huriro rikomeje kugira uruhare mu bikorwa by’ubwicanyi bihitana inzirakarengane z’abasivile bazizwa uko baremwe n’uko basa nk’ubwoko bw’Abatutsi b’Abanyekongo, kwangiza imitungo yabo no gusahura amatungo yabo mu Ntara za Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo. Ibi bikorwa by’ubwicanyi bigikomeje, binaherekezwa n’ibikorwa by’ubunyamaswa byo kurya abantu.”

Umutwe wa M23 ukomeza uvuga ko ibi bikorwa byose “Bishimangira imiyoborere mibi kandi y’igitugu byamunze ubutegetsi bwa Kinshasa, bumaze imyaka itandatu buyobora Igihugu, bukaba budashobora gufata mu nshingano ibibazo byugarije Umuryango mugari wacu.”

Umutwe wa M23 waboneyeho kumenyesha ingabo z’Imiryango mpuzamahanga nk’iza SADC (SAMIDRC) n’iz’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) ko zitabashije kwitandukanya n’ibi bikorwa.

Uti “Ku bw’iyo mpamvu AFC/M23 ifite uburenganzira bwo kwirwanaho igihe cyose yashotorwa. Nanone kandi irasaba kwitandukanya n’uku kwihuza kugamije umugambi mubi.”

Nanone kandi uyu mutwe wavuze ko witeguye kurinda no kurwana ku baturage b’abasivile bari mu bice ugenzura, ubwira Abanyekongo bose by’umwihariko abagizweho ingaruka n’ibi bikorwa, ko nta bandi babyihishe inyuma uretse Perezida Félix Tshisekedi wa DRC ndetse na Évariste Ndayishimiye w’u Burundi.

M23 yaboneyeho gusaba Abanyekongo gufasha uyu mutwe mu bikorwa byo kubohoza iki Gihugu gikomeje kuyogozwa n’ibikorwa bibi by’ubutegetsi buriho muri Congo bufatanyije n’ubw’u Burundi.

Uyu mutwe wanashimiye kandi bamwe mu basirikare bateye umugongo FARDC n’abarwanyi bitandukanyije n’imitwe nka Mai-Mai na Wazalendo, bakajya guhuza imbaraga n’uyu mutwe ugamije kurandura ibi bibazo, unahamagarira n’abandi kuyoboka iyi nzira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger