Perezida Trump yise Meghan Markle ‘Umuntu mubi’ mbere yo gusura Ubwongereza
Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yise Meghan Mrkle (Umukazana w’umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth II) umuntu mubi, mbere y’iminsi ibiri ngo asure igihugu cy’Ubwongereza.
Ku wa mbere w’iki cyumweru ni bwo Perezida Trump azasura igihugu cy’Ubwongereza mu ruzinduko rw’iminsi iratu. Muri uru ruzinduko, zahura n’abantu bakomeye bagize umuryango w’ibwami barimo Umwakikazi w’Ubwongereza Elizabeth II, umugabo we Prince Charles, Prince Harry (Umugabo wa Meghan) ndetse na Prince William.
Cyakora cyo Meghan Markle ntabwo azagaragara muri uyu muhuro na Trump. Impamvu ni uko amaze igihe gito yibatutse, akazaba ari kwita ku ruhinja rwe. Cyakora cyo hari n’amakuru avuga ko Meghan yirinze kujya muri uyu muhuro kugira ngo adashwana na Donald Trump.
Perezida Trump yise Meghan umugome, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Sun. Impamvu ni uko uyu mukazana w’ibwami muri 2016 yise Perezida Trump ‘umuntu wanga abagore’ ndetse unarangwa n’amacakubiri. Ibi byabaye ubwo Donald Trump yiyamamarizaga kuyobora leta zunze ubumwe za Amerika ahanganye na Hillary Clinton.
Perezida Trump yabwiye The Sun ko atigeze yumva ibyo Meghan yamuvuzeho.
Ati” Ntabwo nigeze mbimenya. Ubu se mvuge iki? Ntabwo nigeze menya ko ari umuntu mubi bigeze aho.”
Cyakora cyo Trump yashimagije Meghan avuga ko yaba ‘Umwamikazi mwiza wa leta zunze ubumwe za Amerika. Bwana Trump yavuze kandi ko atigeze amenya ko batazahura ubwo azaba yasuye Ubwongereza.
Mu busanzwe umuryango w’ibwami nta bitekerezo bya Politiki ujya utanga, gusa Prince Charles yakunze kumvikana mu myaka yashize avuga ku mihindukire y’ikirere. Mu gihe Trump yamaze gukura igihugu cye mu masezerano ya Paris akimara gutorwa, byitezwe ko we na Prince Charles batazumvikana kuri iyi ngingo.
Perezida Trump yaherukaga gusura Ubwongereza mu mwaka ushize wa 2018. Muri uru ruzinduko, Bwana Trump yishe umuteguro w’ibwami agenda imbere y’umwamikazi.
Mu kwisobanura, yavuze ko yari yishimiye cyane no kongera guhura na we [Umwamikazi], ibintu yavuze ko ari icyubahiro gikomeye kuri we.