AmakuruInkuru z'amahanga

Perezida Trump yatanze igitekerezo cyo kurwanya coronavirus cyamaganirwa kure

Abaganga n’ abashakashatsi bahise bagira icyo bavuga ku byavuzwe na Prezida wa America Donald Trump ko gutera inshinge abatarandura coronavirusi ubundi ukanabashyira ku zuba ryinshi byakwica coronavirusi.

Dr Eugene Gu, ufite laboratoire iri gukora isuzuma, ku rubuga rwe rwa Twitter yagize ati “Trump aribeshya cyane kandi ari kwivanga mu bitamureba.”

Yongeyeho ati “Clorox, Tide Pods na Lysol zica virusi igihe yamaze kugera mu mubiri. Naho ushatse kubitera mu mubiri w’umuntu utaranduye, iyo virusi nubundi izarangiza imwishe.”

Mu gitondo ari kuvuga ku cyo leta iri gukora kurwanya coronavirusi, Trump yavuze ati “Niba byashoboka ko urumuri rushobora kwinjira mu mubiri w’umuntu, gukora ikintu nk’icyo tukarwinjizamo cyangwa tukawusukura ntibyafasha? Ikintu nk’icyo mugitekerezeho.”

Byagiye bibaho kenshi ko Trump atanga amakuru ku rukingo rwa coronavirusi adafitiwe gihamya ateremezwa n’abaganga.

Muri Leta ya Arizona umugabo yapfuye mu kwezi kwa gatatu nyuma yo gufata umuti wa chloriquine, umuti Trump yari yavuze ko ushobora guhangana na COVID-19.

COVID-19 iterwa na virusi ya corona, ikigaragara mu Bushinwa, abahanga bayigereranyije n’izindi virusi zitera ibicurane bavuga ko itihanganira ubushyuhe. Ikibazo cyaje kwibazwa nuko nyuma yaje kugaragara mu bihugu bishyuha cyane nka Singapore.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger