Perezida Trump yakoze agashya abantu baramunenga bikomeye-VIDEO
Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter, kubera umwanda yagaragaje akajya mu bwiherero yavayo akinjira mu ndege ya Air Force One asanzwe agendamo igipapuro gikoreshwa mu bwiherero cyafashe ku nkweto ye.
The Guardian yanditse ko aya mashusho yashyizwe kuri Twitter ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane maze abantu batangira kumuha urw’amenyo bamushinja kutiyitaho ahubwo akarangwa n’igitugu mu miyoborere ye. Donald Trump yari yerekeje mu mujyi wa Rochester muri Minnesota.
Mu gihe gito iyi video ishyizwe kuri Twitter,imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni ndetse ikomeje gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.
Ubwo Trump yavaga mu bwiherero, iki gipapuro cyafashe ku nkweto ye ntiyabimenya ndetse yacyinjiranye mu ndege ageze ku muryango arahindukira asezera ku bari basigaye ku kibuga cy’indege nk’ufite ukuri rwose kuko atari yabibonye.
Kubera ukuntu bamwe mu bantu banga uyu muperezida,bamututse ibitutsi byinshi ndetse bavuga ko n’ubundi ahorana umwanda. Uwafashe aya mashusho ntiyamenyekanye dore ko yanafatishijwe telefoni igendanwa.