Perezida Trump yahamagariye ingabo za Amerika kugaba ibitero kuri Iran
Perezida Donald Trump wa leta zunze ubumwe za Amerika, yahamagariye igisirikare cy’igihugu cye kurasa ku gihugu cya Iran, nyuma y’uko iki gihugu gihanuye indege nto y’isisirikare cya Amerika.
The New York Times yavuze ko igisirikare cya Amerika cyamaze gutangira iby’ibanze mu byo Trump yasabye, aho amato y’intambara yamaze gutegurwa, ndetse n’indege zikaba ziri mu kirere; gusa ngo nta gisasu cyigeze kiraswa. Ni ibyatangajwe n’umwe mu bayobozi bakomeye muri Amerika.
Ku mugoroba w’ejo ku wa kane byari byitezwe ko ingabo za Amerika zigaba igitero kuri Iran. Ni nyuma y’ibiganiro mpaka bikomeye hagati ya Perezida Trump n’abasirikare bakomeye muri Amerika.
Amakuru avuga ko Perezida Trump ari we wafashe iya mbere mu kwemeza ko Iran igomba kugabwaho ibitero. Ntibiramenyekana niba Perezida Trump yaba yahinduye intekerezo ze cyangwa niba agishyigikiye ko Iran iraswaho.
Ikindi gitero cyari cyitezwe mbere y’umuseso w’uyu wa gatanu, mu rwego rwo kugabanya ibyago by’uko abasivili babipfiramo.
Mu gihe Trump yaba agabye igitero kuri Iran, cyaba ari icya gatatu agabye mu bihugu byo mu Burasirazuba bw’isi nyuma y’ibitero bibiri yagabye kuri Syria mu minsi yashize.
Ikinyamakuru CNN cyo cyatangaje ko mbere y’uko The New York Times itangaza inkuru y’umugambi wa perezida Trump kuri Iran, umukuru wa leta zunze ubumwe za Amerika na John Bolton usanzwe ari umujyanama mu by’umutekano muri Amerika, bari bagiranye ibiganiro mpaka by’uko bakemura ikibazo cya Iran.
Ibintu byaje kongera gufata indi ntera ubwo igisirikare cya Iran cyahanuraga indege nto ya Amerika. Iran yatangaje ko yahanuye iyi ndege y’ubutasi bwa Amerika, nyuma yo kwinjira ku butaka bwayo.
Ku bwa Perezida Trump, ngo kuba Iran yahanuye iriya drone ‘yakoze ikosa rikomeye cyane.’
Ati” Sintekereza ko ari umujenerali cyangwa undi muntu wakoze ikosa ryo guhanura iriya drone, ahubwo ashobora kuba ari undi muntu w’ikimara.”