AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Teodoro Obiang wa Guinée Equatoriale yagendereye u Rwanda

Perezida wa Guinée EquatorialeTeodoro Obiang Nguema Mbasogo, ari i Kigali hano mu Rwanda aho yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe.

Mu kanya kashize ni bwo Perezida Obiang yageze ku kibuga cy’indege cya Kanombe, yakirwa na Dr Richard Sezibera uyobora Minisiteri y’ububanyi n’amahanga. Ni mbere yuko abonana na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.

Aba bakuru b’ibihugu byombi baraza kugirana ibiganiro biri bwibande ku mubano w’u Rwanda na Guinée Equatoriale. Harasinywa kandi amazerano hagati y’ibihugu byombi ashingiye ku bizagenga akanama gahuriweho n’ibihugu byombi,imikoranire mu bya dipolomasi, ndetse n’arebana n’ubukerarugendo.

Uretse aya masezerano, Perezida wa Guinée Equatoriale aranasura ingoro y’umurage w’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside mbere yo gusoza uruzinduko rwe.

Si ubwa mbere Perezida Obiang agendereye u Rwanda kuko no muri 2014 yarugendereye, mu ruzinduko rwasinyiwemo amasezerano atandukanye ahuriwemo n’u Rwanda cyo kimwe na Guinée Equatoriale.

Perezida Obiang abonana na mugenzi we Paul Kagame.
Perezida Obiang agirana ibiganiro na Nyakubahwa Paul Kagame.
Dr Sezibera yakira Perezida Obiang ku kibuga cy’indege.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger