AmakuruPolitiki

Perezida Samia Suluhu yoherereje mugenzi we w’u Burundi inyoni 2 nk’ikimenyetso cy’ubushuti

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yoherereje mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye impano y’inyoni zizwi nka ‘peacocks’ nk’ikimenyetso cy’ubufatanye n’ubucuti buri hagati y’ibihugu byombi.

Amakuru yashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi avuga ko Perezida Ndayishimiye yashyikirijwe iyi mpano kuri iki Cyumweru tariki 19 Gicurasi mu 2024. Yayihawe n’intumwa zihariye za Perezida Suluhu.

Amafoto yashyizwe hanze Agaragaza Perezida Ndayishimiye yakira isanduka irimo izi nyoni.

Peacocks ni imwe mu nyoni zikundwa cyane bitewe n’ubwiza bwazo buturuka k’umurizo wazo wihariye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger