Perezida Ruto yasenye umutwe wa polisi ushinjwa ubwicanyi muri Kenya
Perezida wa Kenya William Ruto yasheshe umutwe udasanzwe w’igipolisi wagiye ushinjwa ubwicanyi muri icyo gihugu mu myaka ya vuba.
Ruto, wagiye ku butegetsi mu kwezi gushize, yavuze ko ibi ari mu muhate wo kuvugurura inzego z’umutekano za Kenya.
Ku cyumweru yabwiye abari bateraniye mu rusengero ati:
“Ni jye wategetse ko ’Special Service Unit’ yagiye ikora ubwicanyi iseswa. Dufite umugambi w’uburyo tuzaha umutekano iki gihugu kugira ngo twirinde isoni z’abanyakenya bicwa [hirya no hino imirambo yabo ikajugunywa] mu ruzi Yala n’ahandi. Tugiye guhindura iki gihugu.”
Ikinyamakuru Daily Nation kivuga ko “raporo y’iperereza ku ibura ry’abahinde babiri n’umushoferi wabo w’umunyakenya ari yo yihutishije uku guseswa” k’uwo mutwe wa polisi.
Abo bahinde babiri bageze muri Kenya mu kwezi kwa Mata(4) baje gufasha mu kwamamaza Ruto mbere y’amatora yari ateganyijwe mu kwa munani, ariko hashize amezi atatu baje kuburirwa irengero hamwe n’umushoferi wabo, nk’uko icyo kinyamakuru kibivuga.
Muri Mutarama(1), byagaragaye ko mu myaka ibiri yari ishize mu ruzi Yala hakuwe imirambo 19 yari igeze ku nzego zitandukanye yangirika.
Nta gihamya yerekanye ko inzego z’umutekano zari zifite uruhare muri iyo mirambo yatowe mu ruzi.
Ariko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yagiye igaragaza ubwicanyi bumwe na bumwe ishinja abapolisi.