Perezida Putin yize uburyo bushya nyuma yo kubona ko na Ukraine itoroshye
Perezida Vladimir Putin wa Russia yafashe gahunda yo kurasa muri Ukraine arikuyitangatanga mu turere twose nyuma yo kubona ko atapfa kuyataka uko yiboneye ngo ayishobore.
Ibusasu byatewe n’Uburusiya mu mijyi ya Severodonetsk na Rubizhne mu ntara ya Luhansk yasenye inyubako zitari nke anatuma haduka umuriro, nk’uko bivugwa n’ikigo cy’ubutabazi cya Ukraine, State Emergency Service (SES).
Inzu zigera kuri 60, harimo n’iz’abigenga, zatewe amabombe mu ijoro ryakeye, ariko ibyangijwe byose bikaba bitaramenyekana nk’uko bivugwa na leta.
SES yanditse ku rubuga rwa Instagram iti: “Umwanzi ntazasenya intara ya Luhansk.Dukomeze urugamba! byose bizaba ibya Ukraine”.
Aya makuru aje mu gihe amafirimbi ateguza ibitero by’indege yumvikana hafi mu gihugu cyose, nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru Kyiv Independent.
Iki kinyamakuru cyanditse kiti: “Amafirimbi yo kuburira avugira hafi mu ntara zose za Ukraine”.
Abaturage basabwa kwihisha badatinze, harimo no mu mujyi wa Lviv uri mu burengerazuba bwa Ukraine, hamwe na Poltava – umujyi uri hagati mu gihugu aho ibihumbi n’ibihumbi by’abaherutse kuvanwa mu mijyi yarimo kuberamo intambara bashyizwe.
Kuri uyu munsi wa 18 Ukraine itewe n’Uburusya, Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine avuga ko hamaze gupfa abasirikare ba Ukraine 1300.
Abategetsi ba Ukraine bemeza kandi ko ingabo zabo zavuye mu mujyi muto uri hafi ya Mariupol wa Volnovakha, bavuga ko wasenywe wose.
Ariko mu mujyi wa Melitopol wafashwe, ingabo z’Uburusiya zihanganye n’imyigaragambyo ikomeye y’abaturage bahaba,nyuma yo kuburirwa irengero k’umukuru wawo Ivan Fedorov, ibyo Perezida Zelensky avuga ko ari “icyaha cyo mu ntambara”.
Mu tundi turere, abategetsi ba Ukraine bavuga ko ingabo z’Uburusiya zarashe umurongo w’abagore n’abana barimo bahunga bava mu gace kari hafi y’umurwa mukuru Kyiv, zica abantu barindwi. Moscow ntacyo iravuga kuri ibi birego.
Abacunga imipaka ya Pologne bavuga ko kugeza ubu abantu barenga miliyoni 1.6 bamaze guhungira muri iki gihugu bavuye muri Ukraine kuva intambara itangiye, mu byumweru birenga bibiri.
Hanyuma kandi, icyegera cya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburusiya araburira ibihugu byo mu burengerazuba ko imodoka zinjiza intwaro biha ingabo za Ukraine zishobora guterwa n’ingabo z’Uburusiya.