Perezida Putin yatije Ukraine umurindi wo kwisararanga mu ngabo ze
Perezida w’ u Burusiya Vladimir Putin yirukanye abajenerali bakuru umunani, bigaragaza ko atije Ukraine umurindi wo kubona ko nayo ubwayo yamucanyeho umuriro bikamubuza amahwemo.
Putin yabirukanye abashinja kunanirwa gutunganya imirimo n’ibikorwa by’ubutasi, byatumye ingabo ze nyinshi zicirwa mu ntambara iri guhuza iki gihugu na Ukraine, kandi u Burusiya ntibutsinde vuba.
Oleksiy Danilov, ukuriye akanama gashinzwe umutekano muri Ukraine, yavuze ko abayobozi mu gisirikare cy’ Burusiya bagera ku munani birukanwe kuva amakimbirane hagati ya Ukraine n’ u Burusiya yatangira.
Bivugwa kandi ko Putin yarakariye abayobozi ba serivisi ishinzwe umutekano (FSB), kubera ko bamuhaye amakuru atari ukuri yavugaga ko Ukraine ifite intege z’intambara nkeya.
Philip Ingram, impuguke mu bijyanye n’umutekano wanabaye umuyobozi mukuru w’ubutasi mu Bwongereza, yatangarije ikinyamakuru ‘The Times’ ko bigaragara ko Putin yababajwe cyane n’inzego z’ubutasi ze zitakoze neza.
Yagize ati ”Arabashinja kuba baramuhaye inama mbi, zatumye afata ibyemezo bibi kuri Ukraine.”
Ingram ahamya ko gufata nabi ibyemezo byatumye u Burusiya butakaza abasirikare benshi kuruta uko byari byitezwe mu gitero cyabwo, ubu kimaze ibyumweru bibiri.
MailOnline yanditse ko imibare yizewe y’ingabo z’u Burusiya zimaze gupfira ku rugamba idahari kandi bigoye kuyimenya, ariko Ukraine yo yizera ko u Burusiya bumaze gutakaza ingabo zigera 12.000 mu minsi 16 intambara imaze.