AmakuruPolitiki

Perezida Putin yatangaje Ibyo agiye gukorera umukuru wa Wagner wateye igihugu inkota

Perezida Putin mu ijambo rye yagaragaje ko ibyakozwe na Yevgeny Prigozhin ari nko “gutera inkota igihugu mu mugongo.”

Yavuze kandi ko ibyakozwe n’uriya muyobozi w’abacanshuro ba Wagner ari “ubugambanyi bwo mu rwego rwo hejuru”, ashimangira ko agomba kumuhana by’intangarugero.

Ati: “Ibihano bidasanzwe biteganyirijwe abari gucamo ibice sosiyete y’Abarusiya.”

Perezida Putin yavuze ko kuri ubu Ingabo zishinzwe kurwanya iterabwoba ziryamiye amajanja i Moscou no mu yindi mijyi [mu rwego rwo guhangana n’umwanzi].

Yijeke Abarusiya ko nta ntambara ya gisivile izigera iba mu gihugu cyabo.

Umutwe w’abacanshuro wa Wagner umaze igihe ufasha Ingabo z’u Burusiya mu ntambara zimaze umwaka n’amezi atandatu zihanganyemo n’iza Ukraine.

Kuri ubu umwuka hagati y’impande zombi umaze igihe utifashe neza, bijyanye no kuba Prigozhin amaze igihe anenga mu buryo bukomeye ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Burusiya.

Ku wa Gatanu umuyobozi w’uriya mutwe yashinje Igisirikare cy’u Burusiya kuba cyaragabye igitero cya misile ku barwanyi be bamwe bagapfa, ibyatumye arahirira kugihana.

Yavuze ko abacanshuro ba Wagner bamaze kwambuka umupaka uhuza Ukraine n’u Burusiya banyuze mu mujyi wa Rostov-on-Don; ashimangira ko abarwanyi be bazakubita ahababaza buri muntu wese uzabitambika mu nzira.

Ubutasi bw’u Bwongereza bwatangaje ko bufite amakuru y’uko abarwanyi ba Wagner bari mu nzira berekeza i Moscou.

Prigozhin avuga ko “ubutegetsi bubi bw’igisirikare cy’u Burusiya” bukwiye guhagarikwa, ibyatumye yiyemeza guhagararira ubutabera.

Mu majwi aheruka kunyuza ku rubuga rwa Telegrame yagize ati: “Abatwiciye abantu ndetse n’ibihumbi mirongo by’ingabo z’u Burusiya bazahanwa. Ntihagire uhangana natwe. Uwo ari we wese azohirahira akabikora azafatwa nk’inzitizi kandi tuzamwangiza. Ni na ko bimeze kuri za bariyeri n’indege zose zizitambika imbere yacu.”

Prigozhin cyakora yavuze ko Perezida Vladimir Putin, Guverinoma, Polisi ndetse n’Ingabo zishinzwe kurinda igihugu bazakomeza gukora uko bisanzwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger