Perezida Putin yasabye abagore gufata neza abagabo b’agiye kureba igikombe cy’Isi-AMAFOTO
Perezida w’u Burusiya , igihugu kiri kuberamo imikino y’igikombe cy’Isi cya 2018, Vladimir Putin yabwiye abagore bo muri iki gihugu ko bashobora gukorana imibonano mpuzabitsina n’abagabo bagendereye iki gihugu nta kibazo kibirimo.
Ibi Putin yabivuze nyuma y’uko abanya Politiki batandukanye bo muri iki gihugu bari bamaze iminsi baburiye abagore babarusiya ko bagomba kuzitwararika ku bijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’igikombe cy’isi cyatangiye ejo ku wa Kane tariki ya 14 Kamena Uburusiya butsinda Saudi Arabia 5-o. Ni umukino wanarebwe imbonankubone na Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame.
Umuvugizi wa Putin yabwiye itangazamakuru ko kuba abagore babarusiya baryamana na ba mukerarugendo bari kubagendera baje kureba imikino y’igikombe cy’Isi nta kibazo kibirimo.
Aganira n’itangazamakuru. Dmitry Peskov yagize ati:” Ku bagore babarusiya, bagomba kwifatira icyemezo, turabiziko ari bo bagore beza ku Isi, bashobora guha igitsina abagabo bari kutugenderera nta Kibazo.” Ibi yabitangaje mu gihe umunyapolitiki w’imyaka 70 witwa Tamara Pletnyova yari aherutse gutaangaza ko yizeye neza ko abagore babarusiya batazakundana nabagabo bazajya kureba igikombe cy’isi.
Nkuko Mail Online yabyanditse, Putin yavuze ko niba babyifuza bakora imibonano mpuzabitsina nyuma yuko na Minisitiri w’intebe, Kaliningrad yavuze ko abagore babarusiya bagomba kwisanzura bakazaryamana n’abagabo bazajya mu gikombe cy’Isi.
Nubwo bavuga ibi, umurusiyakazi Inna Zhirkova w’imyaka 28 umugore w’uwahoze akinira Chelsea, Yuri Zhirkov, yavuze ko ari abagore beza bityo ko asanga ari byiza ko abarusiyakazi batazakorana imibonano mpuzabitsina n’abagabo bazagenderera iki gihugu. Ariko nanone yavuze ko nihagira ukunda umugabo runaka ntazite ku by’igihugu cye.