AmakuruPolitiki

Perezida Putin yariye karungu ateguza Isi akaga gakomeye

Perezida w’Uburusiya Vladmir Putin mu mujinya mwinshi, yateguje amahanga ko icyo yise ibikorwa bya gisirikare yatangije muri Ukraine bigiye gufata Indi ntera hagakoreshwa intwaro z’intambara karundura.

Ibi yabigaritseho nyuma y’ibyemezo bikeye ibihugu byo mu muryango wa OTAN/NATO, bimaze iminsi bifashe byo gushinga inkingi itajrgajega ku ruhande rwa Ukraine kugira ngo ibashe kwirwanaho idakomeza kwigizwa inyuma n’ingabo z’Uburusiya.

Ni nyuma y’uko bimwe mu bihugu byari byaririnze guha Ukraine intwaro zirimo Ibifaru,Imbunda n’amasasu biremereye ubu byamaze kwemeza ko bitakomeza kurebera uyu mugabo uyoboye igihugu kinini ku Isi akomeza kwivovota kuri mugenzi we Zelensk.

Ibihugu birimo Ubudage na Leta zunze Ubumwe z’Amerika, byamaze kwemeza kohereza ibifaru bizwi nka Leopards II na Abraham’s muri Ukraine, ibi byahise bitinyura ibindi bihugu birimo Polandi n’ibindi kurekura intwaro nk’ubufasha kuri Ukraine.

Ibifaru byitwa Leopard II Ubudage bwemereye Ukraine

Perezida Putin asanga kuba ibi bihugu byahaye Ukraine ubufasha nk’ubu ari impamvu ikomeye yo gukuza intambara, bigatuma itarangira vuba kandi we yabonaga irikugana ku bushorishori.

Yagize ati’:”Kongerwa kw’intwaro ziremereye mu bikorwa bya gisirikare twatangije muri Ukraine, ni uburyo bwo gushyira intambara ku rundi rwego no kuyongerera amavuta, mu gihe yagombaga kuba yarangira vuba”.

Perezida Putin avuga ko mu gihe uyu mugambi w’ibi bihugu uzaba udasubijwe inyuma ko Isi yaba igiye kujya mu bihe byayo bidasanzwe, kuko hazitabazwa intwaro za kirimbuzi.

Mu magambo akubiyemo amarenga yagize ati’:” Isi ntabwo tuzakomeza kuyibona Isa imweru, imyanzuro nk’iyi ni ugutiza umurindi ibiyishyira mu bihe byayo bigoye, Kandi burya ntawagukubitaba inkoni ubitse”.

Ibi bifaru byizeweho ko bizafasha Ukraine kwigiza inyuma ingabo zaPutin

Putin nubwo avuga aya magambo perezida Joe Biden wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, yavuze ko uyu mugabo yateye Ukraine intambara ikaba imaze umwaka urenga akaba yaribwiyenko bazakomeza kurebera gusa.

Yagize ati’:” Putin yumvaga ko rimwe Uburayi n’Amerika tuzahagarika ubufasha bwacu kuri Ukraine, yumvaga ko ubu bufasha buzagwa nyuma y’igihe, mu bigaragara rero yaribeshye kandi yaribeshye cyane”.

Perezida Joe Biden avuga ko ibifaru bigiye koherezwa byitezweho guhindura byinshi ku ruhande rwa Ukraine kandi ko bigiye kurwanya ishyaka ku ruhande rw’Ibihugu biyobowe n’Amerika, ibi bishatse kwerekana ko Ukraine igomba kubona ubwigenge ndetse n’ubudahangarwa bwayo.

Ukraine yari imaze igihe kinini ibisaba

Yagize ati’:”Iki gikorwa ntabwo ari ukwiyenza ku Burusiya Oya, ni ugufasha Ukraine iyaba ingabo z’Uburusiya zasubiraga i wabo aho zikomoka intambara yakagombye kurangira uyu munsi”.

Inkuru zabanje

https://www.teradignews.rw/ubudage-namerika-byashyize-intambaea-ya-russia-na-ukraine-ku-rundi-rwego/

Boris Johnson yavuze uburyo Putin yamubwiye ko yamuhindura umuyonga mu kanya gato

Twitter
WhatsApp
FbMessenger