Perezida Putin yagaragaye mu bukwe abyinisha Minisitiri wo muri Autriche (+AMAFOTO)
Vladimir Putin Perezida w’u Burusiya, yatashye ubukwe bwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Autriche, Karin Kneissl , ubukwe uyu mukuru w’igihugu gikomye nk’uburusiya abyinisha Minisitiri Karin Kneissi wari warushinze n’umuherwe Wolfgang Meilinger.
Putin yatashye ubu bukwe mbere yo kwerekeza mu Budage aho yahuye na Chancellor Angela Merkel, baganiriye ku bibazo bya Syria, Ukraine n’ibijyanye n’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri gaz mu Burayi.
Uyu mu minisitiri Karin Kneissi afite imyaka 53 yarushinze kuwa 18 Kanama 2018 na Wolfgang Meilinger w’ imyaka 54. Itsinda rya “Cossack” niryo ryasusurukije abageni, banataramira abatashye ubu bukwe, bwari bwatashywe Putin.
Ubu bukwe bwari bucungiwe umutekano kuburyo bukomeye bwabereye mu gace ka Gamlitz gaherereye mu Majyepfo ya Autriche hafi y’umupaka wa Slovenia.
Uyu mukuru wiguhugu yaheruka muri iki gihugu muri Kamena ubwo yari aherutse gutorerwa kuyobora Uburusiya , Autriche ni cyo gihugu kitubahirije icyemezo cya EU cyo kwirukana abadipolomate b’Abarusiya nyuma y’uko u Bwongereza bushinje iki gihugu uruhare mu kuroga uwahoze ari maneko wabwo n’umukobwa we.