AmakuruPolitiki

Perezida Putin w’Uburusiya yihanije Macron amwibutsa ibyabaye kuri Gen Napoleon

Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yahaye gasopo Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ukomeje kugaragaza ko u Burusiya bubangamiye Igihugu cye n’Uburayi, akaba asaba ko intwaro kilimbuzi ze zarinda Uburayi bwose.

Ibi Macron yabigarutseho ku wa Gatatu, ariko kuri uyu Kane ubwo Putin yahuraga n’ababyeyi bafite abana baguye ku rugamba muri Ukraine, yahise amuha gasopo.

Mu ijambo rye, Putin atavuze izina Macron, yavuze ko hari abantu bashaka gusubira inyuma mu bihe bya Napoleon, ariko bakiyibagiza uko byarangiye.

Mu 1812 ubwo Umwami w’Abami w’Abafaransa Napoleon Bonaparte I yari mu bushorishori bw’ubuhangange bwe, yarishutse atera u Burusiya, ariko ingabo ze zirimburwa n’amasimbi y’ubutita bw’Abarusiya, birangira atashye n’ikimwaro binahera aho Uburayi bumurwanya aratsindwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger