AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Pombe Magufuli yongeye gusaba abaturage kubyara abana benshi

Perezida wa Tanzania Dr John Pombe Magufuli yongeye gusaba abaturage ayoboye kubyara abana benshi bashoboka kuko asanga ubukungu bw’igihugu buri mu baturage.

Ibi yabigarutseho ubwo yari mu gace ka Chato avukamo, asaba abagore kubyara abana benshi kugira ngo bafashe igihugu cyabo kugira abazagikorera.

Bimwe mu byo Dr Magufuli yifashisha mu gukangurira abaturage kubyara abana benshi avuga ko ibihugu bifite abaturage benshi nk’Ubushinwa biri kugenda bizamuka mu bukungu umunsi ku w’undi bitewe n’imbaraga z’abaturage benshi bakora ibyubaka igihugu cyabo.

Ati “Ndabizi ko ba bandi bakunda kwifata bazinubira aya magambo yanjye, mwirekure bo mubareke bifate.”

Mu mwaka wa 2018, Nabwo Perezida Magufuli yasabye abaturage be kubyara benshi, avuga ko abakomeje kuringaniza urubyaro babiterwa n’ubunebwe bumva ko batazashobora kubonera abana babo ibyo bazakenera.

Ibi yabivuze mu gihe muri iyi myaka leta nyinshi ziri kugenda zikora ubukangura bw’uko abaturage bzo bagomba kubyara abana bake bashoboye kurera ndetse bagomba gufasha buri kimwe kuko ubuzima buri kugenda burushaho guhenda uko iminsi iri kuza.

U Rwanda ni rumwe mu bihugu biri mu rugamba rwo gushishikariza abaturage barwo kubyara abana bake bashoboye kurera n’ubwo iyi gahunda ikunze kugongana n’amatorero n’amadini atajya imbizi n’iyi gahunda yo bafata nko kubuza igeno ry’Imana ngo yategetse abantu kubyara bakuzuza Isi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger