AmakuruInkuru z'amahanga

Perezida Pombe Magufuli yateze indege y’abagenzi agiye muri Africa y’Epfo

Perezida wa Tanzania Dr John Pombe Magufuli, yagiye mu gihugu cya Africa y’Epfo ateze indege y’abagenzi isanzwe aho yitabiriye umuhango wirahira rya  Perezida Cyril Ramaphosa uheruka gutorerwa kuyobora iki gihugu.

Perezida Magufuli yajyanye na  Dr Jakaya Mrisho Kikwete, Umuyobozi wungirije w’ishyaka riri ku butegetsi, rya CCM, Philip Mangula na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Prof. Palamagamba Kabudi muri uru ruzinduko rw’akazi .

Aba bayobozi bahagurutse ku kibuga k’indege kitiriwe Julius Nyerere mu mugi wa Dar es Salaam mu ndege ya Sosiyeti y’Ubwikorezi bwo mu kirere, yaTanzania (ATCL).

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Tanzania, Prof. Palamagamba Kabudi yavuze ko nyuma yo gukurikirana irahira rya Perezida Cyril Ramaphosa, Perezida Magufuli azagirira uruzinduko muri Namibia afungure ku mugaragaro umudugudu witiriwe Julius Kambarage Nyerere kubera guha agaciro kanini yagize mu bwigenge bw’icyo gihugu.

 

Perezida Pombe Magufuli na Jakaya Kikwete n’abandi bayobozi bateze indege ya Sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere ya bajya muri Africa y’EpfoTanzania
Twitter
WhatsApp
FbMessenger