AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ihuza Ubwongereza na Afurika i Londres

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame ari i Londres mu Bwongereza, aho yitabiriye inama irahuza Ubwongereza na Afurika iteganyijwe gutangira kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Muatarama 2020.

Biteganyijwe ko iyi nama iza kuyoborwa na Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Boris Johnson.
Uretse Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuba yitabiriye iyi nama, arahuriramo kandi n’abandi bayobozi batandukanye bo muri Afurika.

Itangazo ryaturutse mu biro by’umukuru w’igihugu rivuga ko uretse kuba Perezida Kagame yitabira ifungura ry’iyi nama, aza no kwitabira indi nama yiga ku ishoramari n’ubucuruzi aza kuba ahuriyemo na Perezida Peter Muthalika wa Malawi, Alpha Konde wa Guinee Conakry n’umunyamabanga wa leta mu Bwongereza ushinzwe ubucuruzi mpuzamahanga, Liz Truss.

Ni inama ishobora gufungurira amarembo abashoramari b’Abanyarwanda bakaba bajya gushora imari yabo muri ibi bihugu.

Itangazo rya Perezidansi rinavuga ko muri iyi nama u Rwanda na Banki y’isi baza kumurika ku mugaragaro impapuro mpeshwamwenda zifite agaciro ka miliyoni 40 z’amadorali ya Amerika.

Ibigo by’Ubucuruzi Nyarwanda nka Banki ya Kigali, Urwibutso, Mara Phones, Rwanda Finance Ltd (KIFC), Ampersand, Cogebanque, Africa Improved Foods, na Water Access Rwanda byitabiriye iyi nama.

Inama y’Ubwongereza n’umugabane wa Afurika, ihuriza hamwe ibigo by’ubucuruzi, za Guverinoma n’ibigo mpuzamahanga biturutse ku mpande zombi, hagamijwe kwerekana no guteza imbere ireme ry’ishoramari ku mugabane wa Afurika.
Ubwongereza buza ku mwanya wa kabiri mu bihugu bishora imari nyinshi mu Rwanda aho nko mu myaka ine ishize bumaze gushora mu Rwanda akayabo ka miliyoni 448 z’Amadorali ya Amerika.

Abayobozi ba Afurika bahuriye i Londres mu Bwongereza
Twitter
WhatsApp
FbMessenger