AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Paul Kagame yatumije inama yiga ku kibazo cya D.R.Congo

Perezida Paul Kagame akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), biteganyijwe ko azayobora inama nyunguranabitekerezo ku bibazo biri muri Repubulika Iharanira ya Demokarasi ya Congo, RDC.

Iyi ije nama nyuma y’amatora aheruka y’umukuru w’igihugu akaza kutavugwaho rumwe ku watangajwe nk’uwatsinze ari weTshisekedi na Martin Fayulu avuga ko ari we watsinze atemera ibyatangajwe n’akanama nkemura k’amatora muri Congo katangaje.

Iyi nama y’abakuru bibihugu na za guverinoma 16 ,iteganyijwe ku wa Kane tariki 17 Mutarama 2019 i Addis Ababa ku cyicaro cya AU,ni inama yatumijwe na Perezida Kagame, ikazabanzirizwa n’inama y’umuryango w’iterambere ry’ibihugu byo mu Majyepfo y’Afurika( SADC).

Umuryango wa SADC nawo uheruka kugira inama RDC yo kongera kubara amajwi y’ibyavuye mu matora ya Perezida kugira ngo hirindwe imvururu. Uyu muryango wasabye ko harebwa uko hashyirwaho Guverinoma y’ubumwe bw’igihugu ihuriweho n’uruhande rwa Fayulu n’urwa Félix Tshisekedi watangajwe ko ariwe we watsinze ariya matora.

Gusa nyuma y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora muri Congo, Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat yari aherutse gushima abanye-Congo uburyo bitwaye.

Nyuma yo kutemera ibyavuye mu matora abari ku ruhande rwa Martin Fayulu ku wa kabiri tariki 15 Mutarama 2019 bagejeje ikirego mu rukiko rushinzwe kurengera itegekonshinga, basaba ko amajwi yakongera akabarwa hakoreshejwe intoki, kugirango bamenye neza ko nta kwiba amajwi byabaye.

Uru rukiko rukaba rwaravuze ko ruzasubiza abo mu ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bucyuye igihe, ihuriro ryiswe ‘Lamuka’ mu gihe kirarengeje iminsi umunani nk’uko biteganywa n’itegeko.

Ni ikibazo cy’imvuru gikomeje gufata indi ntera, biturutse ku byavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye tariki 31 Ukuboza 2018. Ibi bikaba ari bimwe mu bitumye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akaba na Umuyobozi wa Afurika yunze Ubumwe atumizaho iyi nama yiga kuri iki kibazo cya Congo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger