Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko rw’Afurika kurushaho gukora cyane
Perezida Paul Kagame yamaze gutangira akazi katoroshye ko kuyobora umuryango w’Afurika y’ Unze ubumwe ndetse akaba yanavuze ijambo ry’Ikaze ubwo yari Addis Ababa muri Ethipia .
Paul Kagame mu ijambo rye y’ibukije urubyiruko rwo muri Afurika ko imyaka bafite ariyo myaka yo gukora ibirenze ibyo bakora, yabibukije ko ababyeyi babo bari gusaza ko batakigira imbaraga zo gukora ngo rero bagomba gukora ibirenze ibyo ababyeyi babo bakoze .
Yongeyeho ko guha amahirwe abakiri bato ndetse n’Abanyafurika muri rusange ariwo muti w’ibibazo Afurika yategereje igihe kinini bihagije.
Yakomeje akomora no ku cyizere gihambaye yagiriwe cyo kuyobora Afurika y’ Unze ubumwe , aha yavugaka ko ari icyizere cy’ikubye kabiri. Perezida wa Repubulika y’ U Rwanda ati ”Mwarakoze ku cyizere cyanyu gikubye kabiri. Ubwa mbere nk’umuyobozi w’amavugurura nanone ubu nk’umuyobozi w’umuryango wacu. Ndabizeza kuzakora akazi uko nshoboye ariko nzanakenera ubufasha bwanyu.”
Yanashimye bikomeye uwo asimbuye Perezida Alpha Condé dore ko yavuze ko ari nk’umwarimu ukomeye yigiyeho byinshi, akaba yaranamubonyemo umutima ukomeye afitiye Afurika, anabonera ho umwanya wo gusaba abandi bakuru b’ibihugu kumushimira.
Perezid w’ u Rwanda akaba n’umuyobozi wa Afurika y’ unze ubumwe, imbere ya Alpha Condé , Umuyobozi w’ ibihugu by’Abarabu ndetse n’ umunyamabanga w’ umuryango w’abibumbye [ ONU] António Manuel de Oliveira Guterres, mu ijambo rye yashimangiye ko bari gusiganwa nn’ igihe ko bagomba kugira icyo bakora mu maguru mashya kugira ngo umugabane wa Afurika utere imbere.
Aha yagize ati :“Igihe kiri kuducika ariko tugomba kugira icyo dukora nonaha kugira ngo tuvane Afurika mu bibazo imazemo igihe. Tugomba gushyiraho isoko umugabane wose uhuriraho, tugahuza ibikorwaremezo byacu kandi tukinjiza ikoranabuhanga mu bukungu bwacu. Nta gihugu cyangwa akarere kabigeraho konyine.Tugomba gukora cyane kandi tugakorana.”
Umuryango w’Afurika yunze ubumwe [African Union mu cyongereza], [ Union Africaine mu Gifaransa] , ni umuryango uhuje ibihugu byose 55 bigize Afurika, washinzwe kuya 26 Gicurasi 2001 i Addis Ababa muri Ethiopia ari naho icyicaro cyawo kiri. Ariko waje kwemerwa kuya 9 Nyakanga 2002 muri Afurika y’Epfo, ibyemezo bikomeye bifatirwa mu inteko rusange yuyu muryango.