Perezida Paul Kagame yakiriye intumwa za Evariste Ndayishimiye w’u Burundi
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Mutarama, yakiriye muri Village Urugwiro intumwa za mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.
Ni intumwa zari ziyobowe na Minisitiri w’u Burundi ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco, na Siporo, Amb. Ezéchiel Nibigira.
Ibiro by’Umukuru w’igihugu kuri Twitter byavuze ko iri tsinda ryagejeje kuri Perezida Kagame ubutumwa bwa Perezida Evariste Ndayishimiye, bivuga ko “ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.”
Ibi biganiro byitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent n’Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Vincent Nyakarundi.
Byabayeho nk’indi ntambwe mu gushimangira icyerekezo cyo kuzahura umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi, ibihugu bimaze igihe birebana ay’ingwe.
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wagiyemo agatotsi mu 2015, ubwo u Rwanda rwashinjwaga gutera inkunga abashakaga guhirika ubutegetsi bw’uwari Perezida Pierre Nkurunziza.
Cyakora cyo Kuva Perezida Ndayishimiye yajya ku butegetsi mu 2020 hagaragaye impinduka nziza ku kuzahuka k’umubano w’u Rwanda n’u Burundi ku buryo hari icyizere ko vuba aha ibihugu byombi bizagirana imigenderanire n’ubuhahirane nk’uko byahoze.
Mu mpera za Kanama 2020, Inzego z’Ubutasi mu Gisirikare cy’u Rwanda n’icy’u Burundi zahuriye ku Mupaka wa Nemba zemeranya kwimakaza guhanahana amakuru ku kintu cyose cyahungabanya ubusugire n’umutekano w’ikindi gihugu, nk’inzira igamije gukemura ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro yari imaze igihe igaragara ituruka mu Burundi igatera u Rwanda.
Mu Ukwakira 2020 bwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burundi, Albert Shingiro, bagaragarizanya ubushake bwo gusubiza umubano mu buryo.
Mu mwaka ushize ba guverineri b’u Rwanda n’u Burundi bagiranye ibiganiro bitandukanye bigamije kubyutsa imikoranire hagati y’ibihugu byombi.
Nko mu Ukwakira 2021, aba bayobozi bahuriye ku Mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera, bemeranya ubufatanye mu kurwanya ibyaha.
Ibyavuye muri iyo nama ni uko buri gihembwe bazajya bahura bakaganira ku bibazo bahuriyeho n’ingamba zafatwa mu rwego rwo kubikumira. Uretse ibi kandi bifuje ko hazabaho ibikorwa bihuza abaturage b’impande zombi cyane cyane imikino ya gicuti.
Cyakora cyo n’ubwo intambwe igaragara yatewe mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi, u Burundi buvuga ko icyatuma bwongera kugenderana n’u Rwanda ari uko rwabuha abagerageje guhirika Nkurunziza buvuga ko rucumbikiye.