Amakuru ashushyePolitiki

Perezida Paul Kagame yahuriye na Moussa Faki i Munich

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame unafite inshingano zo kuyobora umuryango w’Afurika y’Unze ubumwe, yahuye na Moussa Faki nawe wigeze kuyobora uyu muryango.

Aba bombi bahuriye i Munich mu Budage ahari kubera inama mpuzamahanga yiga ku mutekano. Ntabwo ibyo baganiriyeho byari byatangazwa.

Iyi nama izwi nka “Munich Security Conference” iri kuba ku nshuro yayo ya 54, yahurije hamwe abayobozi barimo abakuru b’ibihugu, abayobozi b’ingabo, abaharanira uburenganzira bwa muntu no kubungabunga ibidukikije bagera kuri 450 baturuka mu bice bitandukanye by’Isi.

Perezida Kagame wari aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo  aherutse no kubonana na  Perezida Roch Marc Christian Kaboré wa Burkina Faso kuri uyu wa 16 Gashyantare 2018 nyuma y’inama bitabiriye.

Munich Security Conference itangirwamo ibiganiro bigaruka ku bufatanye mu by’umutekano mu Muryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi na NATO ndetse no ku ruhando mpuzamahanga.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger