Perezida Paul Kagame na Madamu we batoreye abadepite mu Bushinwa. (+AMAFOTO)
PerezidaPaul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame kuri ubu bari kubarizwa mu gihugu cy’u Bushinwa, bamaze gutora Abadepite, mu matora yatangiye kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Nzeri 2018, ku Banyarwanda baba mu mahanga.
Perezida Kagame na Madamu we bari mu Mujyi wa Beijing mu rugendo rw’akazi bagiyemo bitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku mikoranire y’u Bushinwa n’umugabane wa Afrika yiswe ‘FOCAC2018’ .
Umukuru w’igihugu yageze mu Bushinwa ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu we na madamu we aho bitabiriye iyi nama ya “FOCAC2018” iteganyijwe ku wa 3-4 Nzeri 2018. Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru bakaba bahisemo kwifatanya n’abanyarwanda baba mu Bushinwa gutora Abadepite bahatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Iki gikorwa cy’amatora cyabaye kuri iki Cyumweru ku Banyarwanda baba hanze y’u Rwanda (Diaspora). Naho abanyarwanda baba mu gihugu imbere, bazatora Abadepite ku wa Mbere tariki 2/09/2018, azatangira ahagana saa moya z’igitondo. Gusa uyu munsi habaye amatora y’icyiciro cyihariye kubafite ubumuga bari imbere mu gihugu.