AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Paul Kagame ategerejwe muri Burkina Faso

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ategerejwe i Ouagadougou muri Burkina Faso, aho azitabira iserukira muco rya Sinema ririkubera muri iki gihugu ryiswe FESPACO2019.

Perezida Paul Kagame azagaragara muri iri serukira muco, mu gihe u Rwanda  arirwo mutumirwa w’imena muri iri serukira muco. Iri serukura muco rifungurwa, filime y’ Umunyarwanda ‘The Mercy of Jungle niyo yerekanywe.

Nk’uko JeuneAfrique dukesha iyi nkuru yabitangaje,  yatangaje ko FESPACO ibaye ku nshuro ya 26, izasozwa kuwa 2 Werurwe 2019 ari nabwo umukuri w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame azitabira umuhango wo kuri soza.

Muri iri serukira muco harimo Abanyarwanda batatu bari guhatanira ibihembo aribo: Joël Karekezi, nyiri filime ‘The Mercy of the jungle’ yakunzwe cyane ubwo yayerekanaga hafungurwa ku mugaragaro iri serukiramuco, iyi filime ibara inkuru y’ abasirikare babiri b’ Abanyarwanda baburanye bari ku rugamba mu mashyamba yo muri Kivu y’ Amajyepfo mu 1998.
Undi Marie-Clémentine Dusabejambo nyiri filime ‘Icyasha na Jean-Claude Uwiringiyimana nyiri filime mbarankuru ‘Inanga’.

Muri FESPACO u Rwanda rufiteyo abantu benshi barimo abamurika filime Nyarwanda, abahanzi Miss Shanel na Mani Martin, Itorero ry’ igihugu ‘Urukerereza’, Minisitiri w’ Umuco na Siporo Nyirasafari Esperance n’ Umunyamaba Mukuru w’ Inteko Nyarwanda y’ ururimi n’ umuco.

Ibihangano bitatu by’ Abanyarwanda birarushanwa n’ ibihangano 165 byaturutse mu bihugu 16 byitabiriye iri serukiramuco rya cinema nyafurika ribaye mu gihe hibukwa imyaka 50 ishize FESPACO itangiye.

Ku wa Kabiri w’ iki Cyumweru Umugore wa Perezida wa Burkina Faso, Sika Kabore yasuye sitandi u Rwanda ruri kumurikiramo ibihangano Nyarwanda mu mujyi wa Ouagadougou avuga ko u Rwanda ari igihugu kimaze kugera kuri byinshi mu gihe gito, ati Amafoto atatse ku bikuta bya sitandi y’ u Rwanda atuma umuntu ashaka gusura u Rwanda, igihugu cyiza cyane’.

Perezida Paul Kagame ategerejwe muri Burkina Faso
Twitter
WhatsApp
FbMessenger