AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Paul Kagame arizihiza isabukuru y’imyaka 61 y’amavuko

Ku wa 23 Ukwakira mu 1957 nibwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame arizihiza isabukuru y’imyaka 61 y’amavuko. Yabonye izuba avukiye i Nyarutovu mu yahoze ari Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama ubu ni mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.

Icyo gihe u Rwanda rwari rukiri mubukoloni bw’Ababiligi aho igihugu cyari gifantanye n’u Burundi bakabyita Rwanda-Urundi.

Uretse kuba ari Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame niwe uyoboye umuryango wa Afurika yunze ubumwe muri ikigihe akaba azwiho gukunda Siporo cyane.

Kuri iyi myaka 61 Abanyarwanda bishimira ibyiza, iterambere, ubuzima bwiza, amahoro, umutekano, ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi ntagereranywa yagejeje ku gihugu.

Perezida Kagame yashakanye na Madamu Jeannette Kagame mu 1989, kugeza ubu bafitanye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe. Imfura yabo ni Yvan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.

Kuva mu 1994 kugeza mu 2000 yari yarabanje kuba  Visi Perezida na Minisitiri w’Ingabo nyuma ku wa 24 Werurwe 2000 ni bwo Paul Kagame yagizwe Perezida wa Repubulika muri Leta y’Inzibacyuho asimbuye Pasteur Bizimungu wari umaze kwegura. Ni Perezida wa Gatandatu mu bayoboye u Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger