Perezida Paul Kagame ari i Kinshasa muri RDC
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 25 Ugushyingo 2021 ari i Kinshasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ibiro by’Umukuru w’igihugu kuri Twitter byavuze ko Perezida Kagame yitabiriye inama nyafurika ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma, yiga ku myitwarire ikwiriye y’abagabo idahohotera abagore n’abakobwa.
President Kagame has arrived in Kinshasa where he was received by Prime Minister @LukondeSama. President Kagame joins African Heads of State & Government for the men’s conference on Positive Masculinity hosted by President Félix Tshisekedi, Chairperson of @_AfricanUnion. pic.twitter.com/YeymqjbRFl
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) November 25, 2021
Ni inama yateguwe na Perezida wa Congo Kinshasa, Félix Antoine Tshisekedi.
Perezida Kagame akigera i Kinshasa yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa RDC, Sama Lukonde.
Mu bandi bakuru b’ibihugu bitabiriye iriya nama harimo Perezida Macky Sall wa Sénégal wageze i Kinshasa ku wa Gatatu.