AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Omar Al Bashir amaze kurekura ubutegetsi bwa Sudan

Perezida Omar Al Bashir amaze kurekura ubutegetsi bwa Sudan, nyuma y’imyaka 30 buri mu biganza bye. Ni nyuma y’inama yateranyije abasirikare bakuru b’igihugu cya Sudan igamije gushyiraho abaraba bayoboye igihugu kugeza igihe amatora azabera.

Amakuru y’ivanwa ku butegetsi yemejwe n’umwe mu badiplomate ba Sudan wirinze kugira ibindi byinshi atangaza.

Ibimenyetso by’uko Bashir ashobora kuva ku butegetsi byagaragaye mu gitondo cy’uyu wa kane, dore ko i Khartoum mu murwa mukuru wa Sudan hari huzuye abasirikare benshi. Ikindi kandi ingoro y’umukuru w’igihugu yari yagoswe n’ingabo za kiriya gihugu.

Yaba Perezida Bashir cyangwa umuvugizi we ntacyo baratangaza ku byabaye.

Magingo aya mu bitangazamakuru bya leta ya Sudan, hari gucurangwa indirimbo za gisirikare mu gihe rubanda bagitegereje itangazo ryihariye igisirikare cyabasezeranyije gutambutsa.

Saa kumi n’imwe z’igitondo cy’uyu wa kane ni bwo igisirikare cya Sudan cyatangaje ko hari itangazo ryihariye kiza gutangariza Abanya-Sudan.

Mu gihe imyigaragambyo y’abaturage ari yo yatumye hafatwa icyemezo cyo kuvana Bashir ku butegetsi, na nubu abigaragambya baracyakambitse ku cyicaro cya Minisiteri y’ingabo kugeza icyifuzo cyabo gishyizwe mu bikorwa.

Amakuru aturuka muri Sudan avuga ko ikibuga cy’indege cyafunzwe n’igisirikare, Radiyo na Televiziyo by’igihugu na byo bikaba byafashwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger