Amakuru ashushyePolitiki

Perezida Nyusi yamaze kugera mu Rwanda mu ruzinduko yitezweho gusura uturere dutandukanye

Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique yageze i Kigali mu masaha ya saa saba aho aje mu ruzinduko rwe rw’iminsi itatu mu Rwanda rugamije kunoza umubano w’ibihugu byombi.

Uyu mukuru w’igihugu cya Mozambique akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe yakiriwe na Perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame  wari uherekejwe n’abandi bayobozi bakuru mu nzego za Leta.

Muri uru ruzinduko rw’iminsi itatu agiye kumura mu Rwanda biteganyijwe ko uyu munsi arasura icyanya cyahariwe inganda “Kigali Special Economic Zone” mu mugi wa Kigali i Masoro, ni mugoroba yakirwe ku meza na mugenzi we Paul Kagame, azasura kandi urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi, agere kuri Telecom House ahakorerwa ibyo guhanga udushya mu ikoranabuhanga, ingoro ndangamurage y’umwami i Nyanza, ahandi azasura ni umupaka uvuguruye bigezweho(One Stop Border Post)  wa La Corniche hagati y’u Rwanda na Congo i Rubavu, nk’uko bitangazwa n’ibiro by’umukuru w’igihugu.

Perezida Nyusi yakiriwe mu cyubahiro dore ko ibendera rya Mozambique ryazamuwe ku mihanda ya Kigali, uturutse ku Kibuga cy’Indege ukagera kuri Kigali Convention Centre no mu mujyi rwagati. Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko izi nzinduko z’abayobozi bakuru zigamije gukomeza umubano n’ubufatanye n’ibi bihugu.

Perezida Nyusi ageze mu Rwanda nyuma yaho mugenzi we w’u Rwanda  Paul Kagame  aherutse Mozambique mu 2016, ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’ubufatanye n’ubuhahirane mu buhinzi, ubwikorezi n’ingendo zo mu kirere. Biteganyijwe ko sosiyete ya RwandAir izatangira ingendo muri Mozambique mu minsi iri imbere.

Nyuma y’uruzinduko rwa  Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique ,u Rwanda ruzahita rwakira  Perezida w’u Bushinwa, Xi Jingping uzaba ari i Kigali wa 22 na 23 Nyakanga nyuma yaho rwakire Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi ku wa 23 na 24 Nyakanga 2018.

Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi yageze i Kigali yakirwa na Perezida Paul Kagame

Twitter
WhatsApp
FbMessenger