AmakuruPolitiki

Perezida Ndayishimiye yiyemeje gufasha Abanyarwanda kwiyambura ubutegetsi avuga ko bubayoboye nabi

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi Ndayishimiye Eveliste yatangaje ko yiyemeje gufasha abanya-Rwanda bafashwe nabi kugira ngo biyambure ubutegetsi buhari avuga ko bwagize imbohe abanyagihugu babwo cyane cyane urubyiruko.

Ndayishimiye usanzwe ari umuyobozi mukuru w’icyiciro gishinzwe urubyiruko, amahoro, n’umutekano mu muryango w’ubumwe bw’Afrika, ibi yabitangaje kuri iki Cyumweru mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rwo mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Ndayishimiye yagize ati :«Nta guca kure guhari, mu baturage bo mu bihugu byo mu karere, abayobozi bakuru nibo babi. (…)Urugamba rwacu rutegerezwa gukomeza kugeza naho umunyagihugu wo mu Rwanda nawe yotsa igitutu abayobozi be, kubera ndemeza neza ko urubyiruko rwo mu Rwanda ntirushobora kwemera kuba imbohe mu karere»

Muri icyo kiganiro yagiranye n’urubyiruko rw’abanye congo, Perezida Ndayishimiye akaba yemereye urwo rubyiruko ko azategura inama ihuza urubyiruko rwo mu bihugu byo mu karere harimo n’u Rwanda kugira higwe ku ngamba zo kuvugura umuti ku bibazo by’umutekano biri mu karere.

Ayo magambo umukuru w’igihugu cy’u Burundi yavuze yifatira ku gahanga ubutegetsi bw’u Rwanda yayakomojeho nyuma yaho urujya n’uruza n’imigenderanire y’ibyo bihugu bibiri yongeye kuzamonkidobya imipaka ibihuza igashyirwaho ingufuri.

Mu minsi yashize Leta y’u Burundi yaratangaje ko yafunze imipaka yayo yose yayihuzaga n’igihugu cy’u Rwanda kubera ko icyo gihugu ngo gicumbikiye abamaze igihe batera mu Burundi.

Abasanzwe bakurikiranira hagufi politike yo mu karere babona ko ugutana mu mitwe hagati y’ibihugu byo mu karere bishobora gukomeza gufata indi ntera kubera ko u Burundi nabwo bwinjiye mu makimbirane n’u Rwanda kandi ingorane zari zimaze igihe ziri ku bihugu bya Congo n’u Rwanda ubwabyo.

Ibi bihugu byo byari bisanzwe bidacama uwaka kubera ko Leta ya Congo,ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 uyibuza amahoro ,mu gihe u Rwanda narwo rushinja Congo kwifatanya na FDLR itarwifuriza amahoro guhera mu mwaka w’1994 kugeza magingo aya.

Perezida Ndayishimiye akomeza gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa RED Tabara mu gihe ubuyobozi bwa Congo bwo bwemeza ko uyu mutwe ufite ibirindiro muri iki gihugu muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ku.mbuga nkoranyambaga hakomeje gucaracara amakuru avuga ko Perezida Ndayishimiye akwiye kubanza gukemura ibibazo bitandukanye biri mu Burundi mbere yo kujya gufasha Abanyarwanda bamaze gutera intambwe y’iterambere rifatika.

Hari abavuga ko Perezida Ndayishimiye ntacyo akora ku rubyiruko rw’igihugu cye ku buryo hari ubwiganze bw’abize amashuri menshi bagikora imirimo iciriritse ku mihanda.

Uyu muyobozi kugaragaza ko arinyuma ya DRCongo, mu kurwanya u Rwanda, yakunze kumvikana akoresha amagambo ashotora Leta ya rwo n’umuyobozozi w’igihugu ndetse anafunga imipaka, mu gihe Congo avuga ko azafasha itigeze ihagarikwa urujya n’uruza rw’abaturage hagati yabo.

Leta y’u Rwanda ikomeje kwirinda guterana amagambo na Perezida Evaliste ariko ikemeza ko iby’ingenzi ari ugukomeza gusigasora umutekano w’igihugu n’abagituye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger