AmakuruPolitiki

Perezida Ndayishimiye yavuze igihe azafungurira umupaka uhuza u Burundi n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yavuze ko azafungura umupaka uhuza igihugu cye n’u Rwanda, mu gihe u Rwanda ruzaba rwohereje abo yita abicabyi nddetse n’abashatse guhirika Perezida wanubanjirije.

Yatangaje ko atazafungura imipaka y’igihugu cye n’u Rwanda igihe cyose Kigali itaramwoherereza abakekwaho kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu 2015.

Mu kiganiro yagiranye na TV5 Monde, Perezida Ndayishimiye yavuze ko yagerageje kuzahura umubano mu 2020 ubwo yafunguraga imipaka nk’ikimenyetso cy’ubushake bwo gukorana n’u Rwanda. Gusa, yagaragaje ko ibiganiro byakurikiriye byagarukiye mu masezerano adashyirwa mu bikorwa.

Ku rundi ruhande, u Rwanda ruvuga ko abakekwaho icyo cyaha bari mu nshingano z’ishami rya Loni rishinzwe impunzi (UNCHR). Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, yavuze ko u Rwanda rwiteguye kubohereza igihe cyose habonetse uruhande rwa gatatu rwabishingira ku mutekano wabo.

Perezida Ndayishimiye yashinjije u Rwanda kuba isoko y’ibikorwa by’iterabwoba ku Burundi, avuga ko hari abakekwaho guhungabanya umutekano w’igihugu cye baturutse mu Rwanda. Ibi birego u Rwanda rwabihakanye, ruvuga ko nta nyungu rufite mu guhungabanya umutekano w’u Burundi.

Guverinoma y’u Rwanda yemeza ko ikibazo cy’umubano utifashe neza gishingiye ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho u Burundi bwahombye abasirikare mu bikorwa bitari mu nshingano zabo, ibyo bikaba byaragize ingaruka ku myanzuro y’iki gihugu.

Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko igihugu cye kidafite uruhare mu bikorwa by’umutwe wa RED Tabara ukorera muri RDC. Yongeyeho ko ari ngombwa ko u Rwanda n’u Burundi bikorana kubera byinshi bihuriraho mu bukungu n’imibanire.

Ibi biganiro bikomeje kugaragaza icyuho gikomeye hagati y’impande zombi, ariko ubuyobozi bw’u Rwanda bugaragaza ko bushyigikiye icyarushaho kubaka amahoro n’ubufatanye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger