Imyidagaduro

Perezida Museveni yihanganishije umuryango wa Producer Danz Kumapesa awupfumbatiza igipfunyika cy’amashilingi

Kuwa gatandatu tariki 7 Ukwakira 2017, nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Producer Danz Kumapesa wari unafitanye umushinga w’indirimbo n’itsinda rya Charly na Nina.

Uru rupfu rwe rwaje nyuma yo guterwa n’amabandi iwe akamukubita akamusiga ari intere ndetse akanamusahura ibintu byinshi bitandukanye birimo ibikoresho byo mu nzu.

Daniel Mukisa[ Danz Kumapesa] wari ufite imyaka 20, yakoze indirimbo za Bebe Cool zirimo iri guca ibintu muri iyi minsi yitwa Mbozi za Malwa yahuriyemo n’itsinda rya Sauti Sol. Yanakoranaga  n’abandi bahanzi bo muri Uganda barimo Winnie Mwangi, Rema n’abandi benshi bakomeye.

Kuwa mbere yarashyinguwe ndetse Perezida w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni agenera ubutumwa umuryango anawuha amashilingi.

Mu butumwa Museveni yahaye umuhanzi Bebe Cool ngo abwire Mama wa Danz Kumapesa yavuze ko hari amafaranga yabageneye ndetse akaba yarahishuye ko hari uburyo bwari buri gutegurwa bwo kujyana uyu musore kumuvuza mu  Buhinde akaza kwitaba Imana bitabaye.

Bebe Cool  yagize ati”Perezida Museveni yampaye miliyoni 20 z’amashilingi yo guha umuryango wanyu wa Danz Kumapesa mu buryo bwo kuwihanganisha.”

Yongeyeho ko Perezida Museveni yamubwiye ko yababajwe n’uko igihugu cya Uganda cyabuze umusore wari ukiri muto w’umunyempano mu gutunganya indirimbo.

Urupfu rwa Danz Kumapesa rwababaje benshi kubera ukuntu yari umunyempano mu batunganya indirimbo ndetse akaba yari akiri muto mu myaka ku buryo yatangaga icyizere gikomeye cyo kuzaba umwe mubakora uyu mwuga bakomeye muri Afurika yose.

Muri Kamena 2017 , nibwo uyu musore yari yatangiye kuvugwa ko yapfuye gusa ibitaro yari arwariyemo biza kwemeza ko ari muzima kandi akaba ari gutora agatege akaba yaratangaga icyizere cyo gukira, gusa ntibyaje gukunda kuko byarangiye avuye mu mubiri.

Ibihumbi by’abantu byari biteraniye ahitwa Gayaza mu mujyi wa Kampala bagiye guherekeza umurambo w’uyu musore bamusezera bwa nyuma ubwo yashyingurwaga.

Ibyamamare byo muri Uganda byari byaje muri uyu muhango
Urupfu rwe rwababaje benshi
Umubare munini w’abitabiriye igikorwa cyo gushyingura Danz Kumapesa wari wambaye imipira yanditseho amazina ye, bamwifuriza kuruhuka mu mahoro
Hari umubare munini w’abaje kumuherekeza

TWIFURIJE DANZ KUMAPESA KURUHUKA MU MAHORO.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger