AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Museveni yemeje Ambasaderi mushya was Uganda mu Rwanda

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yemeje Maj Gen (Rtd) Robert Rusoke nka Ambasaderi mushya w’igihugu cye hano mu Rwanda.

Maj Gen (Rtd) Robert Rusoke yagizwe ambasaderi wa Uganda mu Rwanda asimbuye Oliver Wonekha wagizwe Ambasaderi wa Uganda i Beijing mu Bushinwa.

Oliver Wonekha yari Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda kuva mu 2017, umwanya yagezeho avuye guhagarira igihugu cye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati ya 2013 na 2017.

Maj Gen Robert Rusoke yagizwe Ambasaderi wa Uganda nyuma y’uko muri Kanama yagaragaye mu basirikare bakuru 14 bafite ipeti rya Jenerali bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru mu Ngabo za Uganda (UPDF).

Uyu mugabo ni umwe mu basirikare ba Uganda barwanye urugamba rwo kubohora iki gihugu mu myaka ibarirwa muri 40 ishize.

Yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda nyuma y’amezi atandatu u Rwanda na rwo ruhinduye Ambasaderi warwo muri Uganda aho Rtd Col Joseph Rutabana yasimbuye Maj Gen (Rtd) Frank Mugambage.

Kuri ubu u Rwanda na Uganda bimaze imyaka ine bidacana uwaka ku bw’impamvu zitandukanye.

U Rwanda rushinja iki gihugu amakosa arimo gushimuta no kwica urubozo abaturage barwo, Uganda yo ikavuga ko abo ifata baba ari intasi.

U Rwanda kandi rushinja Uganda gufasha no gutera inkunga mu buryo bweruye imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano, ibyo Uganda yo ivuga ko rwafunze imipaka ibahuza ihakana yivuye inyuma.

Inshuro nyinshi abakuru b’ibihugu byombi bagerageje kuganira kuri ibi bibazo ngo bivugutirwe umuti ku buhuza bwa Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gusa kugeza ubu nta ntambwe ishimishije iraterwa.

Uretse Rtd Maj Gen Rusoke wagizwe Ambasaderi i Kigali, Museveni yashyizeho abandi ba Ambasaderi 36 na ba Ambasaderi bane bungirije bagomba guhagararira Uganda mu bihugu byayo by’inshuti n’ibivandimwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger