Perezida Museveni yavuze ko umunyarwenya Salvado ari nk’imfura ya Idi Amin
Perezida wa Uganda, Museveni, yatangaje ko yahuye n’umunyarwenya Patrick Idringi wamamaye nka salvado w’i Ombokolo hari muri Uganda, maze arenzaho ko urebye uyu munyarwenya wagira ngo ni imfura ya Idi Amin Dada.
Nkuko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga za Perezida Museveni, aba bombi bahuye kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Mutarama 2020, bahuriye i Nakasero.
Museveni yatavuze ko agihura n’uyu munyarwenya w’umuhanga mu gusetsa abantu, mu kumwibwira yavuze ko yitwa Patrick Idringi ariko ko abanya-Uganda bamwita Salvado w’i Ombokolo, gusa ngo asa na Idi Amin Dada, umunyagitugu wayoboye Uganda.
Perezida Museveni yagize ati ” Nahuye n’umwe mu banyarwenya b’abanya-Uganda bafite impano yo gusetsa abantu cyane, yabwiye ko yitwa Patrick Idringi. Yambwiye kandi ko aba- Bazukulu (Abanya-Uganda) bamwita Salvado w’i Ombokolo. Ariko uko agaragara, ashobora kuba ari imfura ya Idi Amin.”
Museveni yanavuze ko baganiriye kuri byinshi mu bijyanye n’umwuga wo gusetsa , anamwifuriza guhirwa mu mwuga we.
Uyu Idi Amin Dada Oumee, Museveni yavugaga ko asa na Salvado, yabaye Perezida wa Uganda guhera 1971 kugeza 1979, yarazwi ku kazina ka “Butcher of Uganda” bivuze ngo “Umubazi wa Uganda” ahanini bitewe n’igitugu yakoreshaga , gusa kandi imbwirwaruhame ze zabaga zisekeje.
Idi Amin Dada yavukiye i Koboko muri Uganda apfira mu bitaro bya King Faisal Specialist Hospital & Research Centre, i Riyadh muri Saudi Arabia.