AmakuruPolitiki

Perezida Museveni yatanze impano y’imodoka 40 ku bantu batandukanye-Amafoto

Umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yagabiye abantu batandukanye impano y’imodoka zigera kuri 40.

Mu modoka perezida Museveni yageneye aba bantu, harimo izizwi nka station wagons, amabisi, amakamyo, ama Tippers(za Fuso), za rukururana, amabisi mato, amavatiri ndetse n’ama Tracteur akunze gukoreshwa cyane mu buhinzi.

Umuhango wo gushyikiriza aba bantu izi modoka wabereye kuri Perezidannsi ya Uganda iherereye Entebbe, akaba hari mu rwego rwo gusohoza isezerano Museveni yari yarahaye aba bantu.

Mu basekewe n’aya mahirwe, harimo abavugaburumwa 6 bo mu itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa karindwi: Musenyeri Egesa uyobora urusengero rwa Bukedi ndetse n’aba Khadis b’uturere twa Sheema, Bugisu, Namayingo, Busia, Kotido, Budaka, Pallisa, Sironko na Kumi.

Ibigo by’amashuri yisumbuye bya Buhoobe na Moroto byo byahawe bisi zirimo imyanya 67 na ho ibigo bitandukanye bikora imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi bihabwa amamashini akoreshwa mu buhinzi.

Mu bandi bahawe impano na Perezida Museveni, harimo Bishop Namanya wo muri Diyosezi ya Ankole, Kiliziya Gaturika yo muri Sebei, Umuryango w’Abayisiramu wo muri Sebei, Brigadier Oula, Brigadier Nasuru, akarere ka Namutumba ndetse n’ikigo cy’ababikira cyitiriwe Mutagatigu Francis giherereye ahitwa Nkonkonjeru.

Abashyikirijwe izi mpano zose bashimiye bikomeye Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger