Perezida Museveni yasuye igituro cya Jomo Kenyatta mu rwego rwo kumwunamira
Ubwo yasozaga uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu gihugu cya Kenya, umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni yasuye igituro cya Jomo Kenyatta wabaye Perezida wa mbere wa Kenya akanaba umubyeyi wa Perezida Uhuru Kenyatta, mu rwego rwo kumuha icyubahiro.
Umukuru w’igihugu cya Uganda yemeje aya makuru mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye.
Ati” Muri iki gitondo ubwo nasozaga uruzinduko rwanjye rw’iminsi itatu muri Kenya, Nasuye igituro kiruhukiyemo Perezida wa mbere Jomo Kenyatta, muha icyubahiro.”
Perezida Museveni yanasuye Mzee Daniel Toroitich arap Moi wabaye Perezida wa Kenya, cyo kimwe na Rebecca Kadaga usanzwe ari umuvugizi w’inteko ishinga amategeko ya Uganda. Aba bombi barwariye i Nairobi aho Museveni yabasuriye anabifuriza gukira vuba.
Uruzinduko rwa rwa Museveni muri Kenya rwatumye Abanya-Kenya bashinga ibiganiro mpaka bibaza icyo Kenya izungukira mu biganiro uyu mukuru w’igihugu cya Uganda amaze agirana na Perezida Uhuru Kenyatta.
Ibikubiye mu byo abakuru b’ibihugu ba Kenya na Uganda baganiriye bigaragaza ko Uganda ari yo yungukiye byinshi muri ibi biganiro byibandaga cyane ku bucuruzi, ugereranyije n’igihugu cya Kenya.
Itangazo rigenewe abanyamakuru Perezida Museveni yashyize ahagaragara mu rwego rwo kumenyesha Abanya-Uganda uko uruzinduko rwe muri Kenya rwagenze, yavuze ko Kenya yemeye kongera ibikomoka ku isukari yoherezaga muri Uganda, bikava kuri Tone 36,000 ku mwaka bikagera kuri tone 90,000.
Yanavuze ko Abanya-Uganda bafite inganda z’ibikomoka ku mata bazoroherezwa kubona ibyangombwa bibemerera kohereza amata yabo muri Kenya.
Uganda kandi yahawe na Kenya ubutaka i Naivasha igomba kubakamo icyambu cyayo. Cyakora cyo kuba Perezida Kenyatta yarahaye Uganda ubu butaka ntibyakiriwe neza n’Abanya-Kenya bibazaga impamvu Perezida wabo yatanze ubutaka bwabo abuha Abanyamahanga.