Perezida Museveni yashimiye ikipe y’igihugu ya Uganda nyuma yo gutsinda Lesotho
Umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni amaze gushimira Uganda Cranes, ikipe y’igihugu cye, nyuma yo gutsinda Lesotho ibitego 3-0 mu mukino w’ijonora ry’igikombe cya Afurika.
Uyu mukino w’Imisambi ya Uganda n’Ingona zo mu mazi za Lesotho wabereye kuri Mandela National Stadium iherereye i Nambole mu mujyi wa Kampala.
Ibitego bibiri bya rutahizamu Emmanuel Okwi ukinira Simba SC Club yo muri Tanzania(Icyo ku munota wa 10 n’uwa 63) ndetse n’icya Faruku Miya cyo ku munota wa 36 w’umukino ni byo byafashije Imisambi ya Uganda kwegukana amanota 3 ndetse no kwigarurira ikizere cyo kujya mu gikombe cya Afurika.
Nyuma y’uyu mukino, Museveni wari uherutse gusaba abatoza b’iyi kipe kwita ku mirire n’imyitozo y’abakinnyi yahise acisha ubutumwa kuri Twitter bushimira abakinnyi.
Museveni yagize ati”Ndashimira Imisambi ya Uganda uyu munsi yabashije kugurukira hejuru y’ingona za Lesotho i Nambole. Nimwubakire kuri iyi nsinzi kugira ngo muzabonere umusaruro mwiza i Maseru ku wa kabiri w’icyumweru gitaha uzadutwara mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu cyo muri 2019. Igihugu cyose kibari inyuma.”
Congratulations to the Uganda Cranes for soaring above the Lesotho Crocodiles today at Namboole. Build on this emphatic win to get a positive result in Maseru next Tuesday and have our drive for AFCON 2019 qualification firmly in place. The country is fully behind you.
— Yoweri K Museveni (@KagutaMuseveni) October 13, 2018