AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Museveni yasabye urubyiruko kwima amatwi abantu aherutse kwita ibicucu

Nyuma y’uko mu minsi ishize umukuru w’Igihugu cya Uganda Yoweli Kaguta Museveni atangaje ko abantu bo hanze y’igihugu ayoboye bashaka kwivanga mu bikiberamo ari ibicucu, ubu yakanguriye urubyiruko kubagendera kure.

Yavuze ko abo aherutse kwita ibicucu amaherezo ari uko bazatsindwa .

Mu Cyumweru gishize nibwo umukuru w’ingabo kabuhariwe zirinda Perezida Museveni (SFC), Maj. Gen Don Nabasa yavuze ko hari abantu bashaka guhurika ubutegetsi bwa Perezida Museveni babinyujijwe mu rubyiruko.

Ubwo Perezida Museveni yari ari mu Karere ka Kiboga yagarutse kuri iyi ngingo asaba urubyiruko kwima amatwi aba bantu we yise ibicucu.

Ati “ Ndabasaba kwima amatwi amatsinda yadutse n’andi y’amacakubiri ashaka kwivanga muri demokarasi y’iki gihugu.”

Museveni yibukije uru rubyiruko ko kubohora Uganda byatwaye amaraso y’abaharanira ukwishyira ukizana, ingingo avuga ko ari igiciro gihenze.

Ubwo hizihizwaga umunsi w’itangira ry’urugamba rwo kubohoza Uganda (Tarehe Sita), Museveni yavuze ko abibwira ko bahungabanya Uganda bibeshya.

Yagize ati “ Iyo nsomye raporo z’iperereza, numva ngiriye impuhwe Abanyafurika. Abo ari bose bumva bahungabanya Uganda, bashaka kwisenya ubwabo.”

Yongeyeho ko “ Ntitujya dutera abere, ariko iyo uri igicucu ugashaka guhungabanya Uganda, uzisenya ubwawe.”

Ibi arabivuga mu gihe hari abakozi ba MTN Uganda baherutse kwirukanwa harimo n’Umunyarwanda, Annie Tabula Bilenge birukanwe muri iki gihugu, bashinjwaga guhungabanya umutekano wa Uganda.

Nubwo aba bakozi bose bamaze kwirukanwa ku butaka bwa Uganda, ntibemera na gato ibyaha bashinjwa byo kugira uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger