AmakuruPolitiki

Perezida Museveni yarahiriye kwihanira abavugwaho gukora iyicarubozo

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yavuze ko abagize inzego zishinzwe umutekano bifashisha iyicarubozo nk’igikoresho cyo gukora iperereza babikora mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza we ubwe yabihereye.

Hari mu muhango wo kugeza ijambo ku baturage ba Uganda ku buzima bw’iki gihugu muri iki gihe, ijambo yavuze ku mugoroba w’ejo ku cyumweru. Iri jambo perezida Museveni yarivugiye mu biro bye biherereye Entebbe.

Perezida Museveni yavuze ko yandikiye abatware bose b’imitwe ya gisirikare akabaha amabwiriza mashya agendana n’iyicarubozo bagomba kugenderaho ahabanye n’ayo yise ‘ayagenderaga ku migenzo ya kera’.

Yagize ati” Muri sosiyete ya kera, iyicarubozo ryarakoreshwaga cyane kandi ntiryari ryemewe gusa ahubwo ryari rishyigikiwe.”

Mu ibaruwa Perezida Museveni yanditse yanaraye isomwe nimugoroba, yabwiye abayobozi b’inzego z’umutekano ko iyicarubozo ritakigezweho kandi ko rishobora kubangamira ikemurwa ry’ikibazo.

Amwe mu magambo ari muri iyi baruwa Museveni yanditse ku wa 15 Gicurasi 2017 aragira ati” Ibitekerezo byagiraga amakosa yabyo mu buryo bwinshi. Ni yo mpamvu ibyo bitekerezo bidahoraho bifite imyumvire igomba kurekwa.”

Ku bwa Museveni, ngo abakoresha iyicarubozo baba bizera ko iyo umuntu atemeye icyaha bishobora guca intege ikirego.

Asanga bitari ngombwa ko ukurikiranweho icyaha abanza kucyemera mu gihe wowe umukurikirana ufite ibimenyetso bihagije.

N’ubwo Museveni yavuze ko yanditse iyi baruwa mu mwaka ushize, ikibazo cy’iyicarubozo cyatangiye kuvugwa muri Uganda mu byumweru bike bishize.

Mu gusubiza kuri iki kibazo kimaze iminsi, Museveni yavuze ko kiri gukorwaho iperereza kandi ko uzahamwa no kubigiramo uruhare azabihanirwa by’intangarugero, cyane ko yanditse ibaruwa ibibuza. Asanga byaba bitangaje kuba hari uwateye umugongo amabwiriza ye.

Museveni kandi yihanangirije abanya Politiki biha gushyira igitutu ku nzego z’umutekano ko bagomba kubicikaho ngo kuko nta wundi ufite uburenganzira bwo kubahana uretse we usanzwe ari umuyobozi wabo w’ikirenga.

Ati” Sinzabemerera ko mububahuka. Ntimwigeze murwana muri Rwenzori, mwari mwibereye hano murya. Niba mutekereza ko bariya bahungu bakoze amakosa, nzi uko nzabikemura. Sinzemerera abantu barya imbuto batazi aho zaturutse ko bubahuka abantu bari kuzana amahoro. Niba mwifuza kumenya igihugu kidafite ingabo, nimujye muri Somalia.”

 

ChimpReports.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger