AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Museveni yakuriye inzira ku murima abifuza ko yava ku butegetsi

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yashwishurije abifuza ko yarekura ubutegetsi bugahabwa undi, avuga ko adateze kurekura ubutegetsi kugeza igihe azabonera ko umugabane wa Afurika wamaze kugira umutekano usesuye.

Yabwiye abatavuga rumwe na Leta iri ku butegetsi bwa Uganda, ko uwaba afite inzozi zo kumva Museveni yavuye ku butegetsi akwiye gushaka ikindi kintu arota cyangwa agakora ibindi bimuzanira inyungu.

Ibi yabigarutseho ubwo yari yitabiriye inama ihuza amashyaka muri Uganda, gusa abo mu ishyaka rya FDC bo bakaba banze kwitabira iyi nama. Museveni wari muri iyi nama, yavuze ko atazava ku butegetsi kugeza igihe azabona ko umugabane wa Afurika ngo ugeze ku mahoro arambye.

Yagize ati “Njya numva abantu barimo Mao (utavuga rumwe na Leta), avuga ngo arashaka kumbona njyewe Museveni natanze ubutegetsi, kuri we nicyo kintu kimufitiye umumaro, ariko njye ndatekereza ko ataribyo bifite agaciro.”

Yakomeje avuga ko ikigamijwe ari ugushaka iterambere ry’Igihugu no gusakaza amahoro n’umutekano mu batuye Uganda, hirindwa icyari cyo cyose cyashaka kuba imbogamizi ku ntego yagenwe kuzagerwaho.

Perezida Museveni yagarutse kuri ibi mu gihe, mu gihugu ayoboye cya Uganda hakunze kumvikana imyigaragambyo y’abatavuga rumwe na Leta ye, bifuza ko yakwemera kurekura ubutegetsi agasimburwa kubera ko hari byinshi babona bitagenda neza.

Mu minsi yashyize bamwe mu batavuga rumwe na Leta ya Perezida Museveni, bakunze gushinja Leta ye, kudaha agaciro abaturage, ruswa no gukorera iyica rubozo uwaba ashatse kugaragaza imbogamizi yahuye nazo kubera imiyoborere mibi.

Cyakoze ibi byose, byatewe utwatsi na Leta iriho muri Uganda, havugwa ko ari ibinyoma n’isebanya, abadashyigikiye Leta iriho bahimba kugira ngo babone urwitwazo rwo kwangisha Abaturage Leta.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger