AmakuruImyidagaduroUtuntu Nutundi

Perezida Museveni yagejejwe mu butabera ashinjwa ubujura bw’indirimbo

Richard Kawesa, Umuhanzi w’Umunya-Uganda akaba n’umwanditsi w’indirimbo, yamaze kurega Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu rukiko rw’ubucuruzi amushinja kumwibira indirimbo(kuyiyitirira)

Nk’uko bigaragara mu kirego Kawesa yamaze kugeza mu rukiko binyuze mu munyamategeko we, yavuze ko ari we waririmbye akanatunganya indirimbo yitwa “Another Rap”Perezida Museveni yiyitiriye. Perezida wa Uganda yakoresheje iyi ndirimbo muri 2010 ubwo yiyamamarizaga kuyobora Uganda, birangira umwitiriwe burundu.

Cyakora cyo Kawesa avuga ko atunganya iriya ndirimbo yakoreshejemo amagambo y’ikinyankole ari mu ijambo Museveni yavuze ku wa 9 Ukwakira 2010.

Kawesa ashinja Perezida Museveni gutwara no kwiyandikaho igihangano cye nyamara nta burenganzira yabimwakiye. Uyu muhanzi yanareze urwego rwa Uganda rushinzwe iyandikwa ry’imitungo ku kuba rwaranditse iriya ndirimbo iri mu njyana ya Hip-Hop kuri Perezida Museveni rutabanje gushishoza.

Richard Kawesa avuga ko yifuza ko perezida Museveni yerura, akemera ko yishe itegeko rigenga ububasha umuhanzi afite ku gihangano cye bityo amakosa yakoze akanayishyurira amafaranga ahagije ngo kuko iriya ndirimbo yamamaye muri Uganda ndetse no hanze yayo.

Muri rusange uriya muhanzi avuga ko yifuza ko Perezida Museveni amuha indishyi y’angana na Miliyari eshanu n’igice z’Amashiringi ya Uganda angana n’asaga miliyoni 137 z’Amanyarwanda.

Richard Kawesa ushinja Perezida Yoweri Museveni kumwiba indirimbo.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger