Perezida Magufuli yatunguye abantu ajya kugurira amafi mu gatebo
Perezida wa Tanzania Dr. John Pombe Magufuli yatunguye abatari bake, nyuma yo kugaragara ku isoko ry’Amafi i Dar Es Salaam agurira amafi mu gatebo kaboshywe mu rufunzo.
Ibi Perezida Magufuli yabikoze mu rwego rwo kwereka abaturage b’igihugu cye ko agatebo na ko kakoreshwa bahaha amafi, aho kwifashisha amasashe. Mu busanzwe Abaturage ba Tanzania bamaranye igihe kirekire umuco wo kujya guhaha amafi bitwaje amasashe cyangwa ibindi bikoresho bikozwe muri Plastike.
Muri iki gihugu nanone ntibisanzwe ko umuntu ukomeye by’umwihariko nka Perezida yitwaza agatebo agiye guhaha amafi.
Amafoto yafashwe n’umwe mu banyamakuru bo muri Tanzania, agaragaza Perezida Magufuli ari ku isoko ahaha amafi.
Mu kavidewo yashyize ahagaragara, Perezida Magufuli yashimiye abaturage b’igihugu cye ku kuba barabashije gushyira mu bikorwa umwanzuro leta y’iki gihugu yafashe wo guca burundu amasashe.
Perezida Magufuli yagize ati” Mu myaka mike iri imbere igihugu cyacu ntikizaba kikigerwaho n’ingaruka ziturutse ku ikoreshwa ry’amasashe.”
Yongeyeho ati” Ese mu gihe wibutse ko ugomba kujya kugura amafi, ni gute utakwibuka nanone ko ugomba kwitwaza igikapu cyawe ukivanye mu rugo”
Ku wa 01 Kamena ni bwo igihugu cya Tanzania cyatangiye gushyira mu bikorwa umwanzuro wo guca burundu ikoreshwa ry’amasashe. Ni umwanzuro iki gihugu cyafashe kiyongera ku bindi bihugu birenga 30 byo ku mugabane wa Afurika byamaze guca burundu ikoreshwa ryayo.
Umwanzuro wo guca amasashe ugamije guca burundu ingaruka zayo zigira uruhare runini mu kwangiza ibidukikije.